Mu nama yahuje abagize komite zo kwicungira umutekano bagera kuri 90 baturutse mu midugudu 27, bakorera mu murenge wa Mataba mu karere ka Gakenke na Polisi ikorera muri ako karere kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe, basabwe gukomeza kuba umusemburo wo kubumbatira umutekano maze nabo biyemeza gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bagamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Iyo nama yabereye mu ishuri ryisumbuye Lycée Catholique Mataba, iyoborwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, Chief Inspector of Police(CIP) J Bosco Minani, ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba Mbonyinshuti Isaie, abayobozi ku rwego rw’umurenge n’utugari.
Mbonyinshuti Isaie , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba , yashimiye abagize komite zo kwicungira umutekano kubera uruhare bagira mu kuwubumbatira abasaba kwisuzuma bakungurana ibitekerezo kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo gukomeza kubumbatira umutekano w’aho batuye n'akarere muri rusange.
Yongeyeho ko ibyaha bitajya birangira, akaba ariyo mpamvu bagomba guhora bari maso ,barushaho kuba ijisho ry’umuturanyi no gufata ingamba zo kubikumira bitaraba.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke mu ijambo rye, yibanze ku mikorere n’inshingano z’izi komite mu midugudu zikoreramo, uko zikwiye gukorana n’izindi nzego, kubungabunga ibidukikije ,isuku n’isukura.
CIP Minani yibukije abari muri iyo nama gukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, ababwira ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze ku rwego rwe, bagaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano barushaho kwitabira amarondo.
Yabasabye gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage (cyane urumogi n’inzoga z’inkorano), akomeza asaba abari muri izi komite gukangurira abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
CIP Minani yavuze ko ibiyobyabyenge byacika burundu muri uwo murenge abantu bose babishyizemo imbaraga, cyane ko ababikoresha n’ababicuruza bashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.
Umuyobozi wa Polisi muri Gakenke yashoje abasaba kujya bamenya ingo zirimo amakimbirane, bakanihutira kumenyesha inzego zibishinzwe, kugirango bene ibyo bibazo bishakirwe umuti mbere y’uko hagira umuntu uhohotera undi cyangwa uhasiga ubuzima.
Nyuma y’inama, abagize komite zo kwicungira umutekano biyemeje gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, babakangurira gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange no kongera imbaraga mu marondo.
Kinyarwanda
English











