Kuri uyu wa 27 Ugushyingo mu karere ka Gakenke habereye inama yahuje abahagarariye abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge icukurwamo amabuye y’agaciro muri Gakenke, iyoborwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime François, n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Chief Inspector of Police(CIP) Jean Berchimans Dusengimana, ikaba yari igamije kunoza aka kazi.
Niyonsenga yasabye abafite amasosiyete acukura amabuye mu karere ka Gakenke gushakira abakozi babo imyambaro ibaranga, no kubashakira ubwishingizi bw’ubuzima, kuko hari igihe bashobora kugira ibyago byo kuridukirwaho n’ibirombe.
Yagize ati:”Umukozi wese agomba kugira umwambaro umuranga ikabatandukanya n’abashobora kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, agomba kugira kandi amasezerano y'akazi ndetse, ubwishingizi n'ubwiteganyirize, ndetse mukabahugura buri gihembwe.”
Mu kiganiro cyatanzwe na CIP Dusengimana yavuze ko akazi bakora ari ingirakamaro kuri bo, ku baturage baha akazi no ku gihugu muri rusange kuko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari kimwe mu bizamura bigaragara umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, bityo ko bakwiye kubaha umurimo bakora kandi bakihatira kuwuteza imbere ngo ujyane n’igihe tugezemo.
Yabibukije ko kugira ibyangombwa byo gucukura aya mabuye bitabaha uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije kuko bagomba kubikora hakurikijwe amabwiriza abagenewe ajyanye no kubibungabunga, nko gutaba ibyobo by’aharangijwe gucukurwa no kuhatera ibiti bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no kuhasubiza uko hari hameze.
CIP Dusengimana yavuze ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe, aha akaba yaragize ati:"Kuba umuntu yatahura amabuye y’agaciro mu murima we ntibimuha uburenganzira bwo kuyacukura, agomba kubihererwa uburenganzira".
Yibukije abari aho ko bagomba gushyiriraho abakozi babo uburyo bwo kwirinda impanuka zishobora gukomoka kuri uyu mwuga, kandi buri gihe bagasuzuma ko bidashaje, baramuka basanze bishaje bakagura ibishya, no kwirinda gukoresha aban bataragira imyaka y’ubukure.
Yasoje abasaba kurwanya bamwe mu bantu usanga bacukura amabuye mu buryo bw’akajagari, n’abacukura badafite ibyangombwa bibemerera gucukura.
Kinyarwanda
English











