Polisi mu karere ka Gakenke yakanguriye ababyeyi kurinda abana babo ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bata ishuri, dore ko ibi bishobora kubaviramo uburara bityo bakaba banishora mu byaha bitandukanye.
Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 10 Nyakanga, inama yahuje Polisi n’aba baturage ikaba yaraje nyuma yaho Polisi ifatiye mu isoko rya Gakenke abana babanyeshuri 94, bivugwa ko bari baretse kujya kwiga kuri uwo munsi nuko bagatwaza ba nyina ibicuruzwa muri iryo soko.
Polisi muri aka karere itangaza ko, aba bana bafatiwe mu mukwabu yari iafatanyijemo n’abayobozi b’ibanze b'umurenge wa Gakenke.
Inspector of Police (IP) Jean Bosco Minani, uyobora Sitasiyo ya Gakenke, yasobanuye ko uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ukaba nkuko akomeza abitangaza ngo wari ugamije kurwanya ikibazo cy’abana bari bamaze iminsi bagaragarwaho no guta ishuri nuko bakajya mu bikorwa by’ubucuruzi.
Yavuze ko benshi muri aba bana bafashwe bataye ishuri kuri uwo munsi ari abiga mu mashuri mato (primaire).
IP Minani, yagaragaje ko guta ishuri ku bana ari ikibazo gikomeye, kuko bishobora kubaviramo uburara bityo nyuma bakaba bakishora mu byaha bitandukanye birimo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.
Umuyobozi wungirije w’umurenge wa Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Zephyrin Ntakirutimana yashimye imikoranire myiza na Polisi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya no gukumira ibyaha.
Ntakirutimana yasabye ababyeyi kugira uruhare mu iterambere ry’abana babo babashishikariza kwiga, aha akaba yarongeyeho ko ishuri aribwo buryo buboneye butuma abana b’u Rwanda bakwiza ubushobozi n’ubumenyi bwo kubafasha kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.
Yakomeje avuga ko atari byiza ko umwana ukiri mu ishuri yashyirwa mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe bigaragara ko akiri muto, aha akaba yarasobanuye ko ibi bishobora gutuma umwana agira irari ry’amafaranga bityo bikaba byanamuviramo kuzinukwa burundu ishuri.
Kinyarwanda
English











