Nk’uko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) impanuka zo mu muhanda ziri ku isonga mu bitera abantu kubura ubuzima aho abagera kuri miliyoni n’ibihumbi 300 (1,300,000) bazitakarizamo ubuzima ku isi buri mwaka mu Rwanda hakagaragara impanuka zirenga 5,000 zihitana abarenga 500 ku mwaka.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu gihugu aho bugeze mu cyumweru cya 44 mu byumweru 52 biteganyijwe ko ubwo bukangurambaga bugomba kuzamara bugamije gukangurira abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda icyo aricyo cyose cyateza impanuka.
Uku kwezi kwa Werurwe Polisi y’u Rwanda yaguhariye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu mashuri makuru na za Kaminuza hirya no hino mu gihugu, ubukangurambaga bwatangiye tariki ya 04 Werurwe 2020.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe ubu bukangurambaga bwakomereje muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Rubavu n’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro mu ntara y’Amajyepfo (IPRC Kitabi).
Muri Kaminuza ya Kigali (UK), umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yasobanuriye abanyeshuri Gahunda ya Gerayo Amahoro abasaba kuyitabira.
Yagize ati: ’’Kubera ingaruka z’impanuka zo mu muhanda nk’uko mubibona zitwara ubuzima bw’abantu benshi niyo mpamvu hatekerejwe iyi gahunda ya Gerayo Amahoro izamara umwaka igamije gukangurira abakoresha umuhanda bose; baba abanyamaguru, abanyonzi, abatwara moto n’ibindi binyabiziga bitandukanye, kubahiriza amategeko n’amabwiriza arebana n’ikoreshwa ry’umuhanda kugirango hirindwe impanuka.’’
Yakomeje abibutsa amakosa akunze kugaragara mu muhanda cyane cyane akorwa n’urubyiruko abasaba kurushaho kuyirinda no kubikangurira abandi.
Ati: “Hari amakosa menshi akunze kugaragara mu muhanda cyane cyane akorwa n’urubyiruko, harimo kutubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kugenda bavugira kuri telefoni cyangwa bashyize utwumvisho (headphones) mu matwi, kwambukira ahataragenewe kwambukirwa, bamwe banga kwambara ingofero yagenewe kurinda umutwe (Casque) igihe uri kuri moto no gushyira igitutu ku mumotari ugutwaye ngo yihute wakererewe n’ibindi. “
Umuyobozi w’ishyirahamwe ribumbiye hamwe ba nyir’amashuri yigisha imodoka mu Rwanda (ANAPAER), Ndikumana Callixte mu ijambo rye yashimiye Polisi y’u Rwanda yashyizeho ubu bukangurambaga ashimangira ko bwagize uruhare rukomeye mu gukangurira abaturarwanda guhindura imyumvire iganisha mu kwirinda impanuka kandi bikaba byaratanze umusaruro anasaba abanyeshuri bari aho kurushaho kwirinda impanuka mu gihe binjiye mu muhanda bakarangwa n’ubushishozi kandi bakubahiriza ibyapa kugirango bataba nyirabayazana b’impanuka zishobora kuba zabambura ubuzima.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imibanire myiza akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Kigali, Kamuru Charles yashimiye Polisi ku bw’ikiganiro yabateguriye avuga ko bacyungukiyemo byinshi kandi bagiye kuba bamwe mu bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Gerayo Amahoro.
Kamuru yagize ati: “Urubyiruko rwacu nk’abayobozi b’ejo hazaza rukwiye gufata iya mbere mu guharanira kugira ubuzima buzira umuze kugirango tubone kugira icyizere cy’ejo heza h’u Rwanda. Ibyo ntitwabigeraho rero tudafashe ingamba zo gukumira impanuka zibera mu muhanda nka kimwe mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi.”
Iki kiganiro cyakurikiwe n’abarimu n’abanyeshuri b’iyi Kaminuza basaga 500, biyemeje gutangiza ishyirahamwe ryo kurwanya impanuka mu rwego rwo kugeza kure inyigisho zerekeranye no kubumbatira umutekano wo muhanda.
Mu ntara y’Amajyepfo ubu bukangurambaga bwabereye mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (IPRC South) riherereye mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe ahari hateraniye abanyeshuri barenga 490.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda amakosa yo mu muhanda yabateza impanuka kandi igihe baba bari mu binyabiziga aho babonye hakorwa amakosa bagatanga amakuru kugirango hakumirwe impanuka zitaraba.
Kimwe no muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Rubavu, riri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavaenture Twizere Karekezi yakanguriye abanyeshuri bitabiriye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yagize ati: ’’Icyo tubakeneyeho mwebwe nk’urubyiruko ni ukudufasha kurwanya imyitwarire ya bamwe mu bakoresha umuhanda ishobora kuba nyirabayazana w’impanuka zo mu muhanda bagahindura imyumvire kwirinda impanuka bakabigira amahitamo n’umuco wabo aho kubikora batinya amategeko’’.
Muragijimana Christine, umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’ubukungu muri ULK-Gisenyi yavuze ko yasobanukiwe amakosa urubyiruko rujya rukora akaba yateza impanuka.
Yagize ati: “Hari imyitwarire ijya ituranga nk’urubyiruko ishobora guteza impanuka, hari ukugenda tuvugira kuri telefoni kandi turimo kugenda mu muhanda, kugenda twumva radiyo, kwambukiranya umuhanda ahabonetse hose tutabanje kureba iburyo n’ibumoso.”
Abanyeshuri bagera kuri 800 b’iyi Kaminuza bari bitabiriye ubukangurambaga bishimiye iki kiganiro kandi bavuga y’uko bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Kinyarwanda
English











