Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ese kurwanya ruswa ni ngombwa?

Ruswa imunga ubukungu bw'igihugu.Iyo nta ngamba zihari zihamye zo kuyirwanya no kuyikumira, izahaza  iterambere.

Ingingo ya 633, y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda,  igika cya 4,  ivuga ko ruswa ari igikorwa cyo gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Ruswa ishobora gutuma imiti yataye igihe cyangwa y’imyiganano ikoreshwa mu bitaro, ibi bikaba byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Mu rwego rwo kuyirwanya no kuyikumira, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya  (Anti-corruption Unit).

Polisi na none ntihwema gukangurira abanyarwanda ububi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya no kuyikumira, binyuze mu gutanga amakuru ku bayitanga n’abayakira.

Tariki ya 17 Mutarama,  Polisi yafashe abashoferi batatu bagerageje guha ruswa abapolisi. Abafashwe ni Emmanuel Munyenganizi,Shadrack Murwaneza na Jean Damascène Ntibaringanira.

Bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mageragere mu gihe iperereza rikomeje.

Bose bafatiwe mu murenge wa Kanyinya,mu karere ka Nyarugenge,bakaba bari bapakiye ibirayi ku buryo burengeje ubushobozi bw’imodoka.

Ubwo bahagarikwaga, umwe yagerageje guha abapolisi ruswa y’ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda abandi babiri batanga igihumbi, buri umwe, abapolisi barayanga.

Uko ari batatu bamaze gukorerwa dosiye ndetse tariki ya 20 Mutarama bazashyikirizwa parike.

Mu mwaka ushize wa 2014,abantu 117  bagerageje guha ruswa abapolisi naho muri uku kwezi abagera ku munani nibo bamaze gufatirwa muri iki cyaha.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri  kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. Celestin Twahirwa, yagize ati,’’ Ruswa n’ icyaha gihanwa n’amategeko kandi kimunga ubukungu.Polisi ntizihanganira na gato uyitanga n’uyakira.”

Yakanguriye abanyarwanda guca ukubiri n’umuco mubi wo guca inzira y’ubusamo batanga ruswa.

Yabakanguriye kugira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe ku uyitanga n’uyakira.