Abayobozi ba EPR (Eglise Presbytérienne au Rwanda) mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, ukuyemo aka Bugesera biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Uyu mwanzuro bawufashe ku itariki 5 Ukwakira mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Marie Gorette Uwimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana.
Icyo kiganiro yakibahereye mu kagari ka Cyanya, ho mu murenge wa Kigabiro, aho bakoreye inama nyungurana bitekerezo ku murimo wabo w’ivugabutumwa, bakaba baratumiye Polisi y’u Rwanda kugira ngo ibaganirize ku mutekano.
Mu byo IP Uwimana yabaganirijeho harimo icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni n’uruhare rwabo mu kubirwanya.
Yababwiye ati:" Abakora icyaha cyo gucuruza abantu babeshya abo bashaka kujyana ko bazabaha cyangwa bakabashakira amashuri n’akazi keza mu bindi bihugu. Babizeza ko bazagirirayo imibereho myiza, ariko batinda kubagezayo; ubundi bakabaka ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye; cyangwa bakabashora mu busambanyi n’ibindi bikorwa by’urukozasoni."
Avuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, IP Uwimana yabwiye abo bayobozi b’iri Torero muri iyi Ntara ko bitera ababinyoye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko bikanahungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gutsina.
Yagize ati:"Mukora ibikorwa by’ivugabutumwa kubera ko mu gihugu hari umutekano usesuye. Mukwiriye kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya. Icyo musabwa n’ugukangurira abantu muri rusange kwirinda ibyaha."
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Paruwase ya Zinga, Mukamakuza Therese yagize ati:"Umushumba mwiza ni utazimiza. Burya intama zona kubera ko umwungeri yazitaye cyangwa yarangaye. Inshingano zacu ni ukwigisha abandi kwirinda ikibi aho kiva kikagera, ariko na none bigomba kujyana no kubakangurira kugira uruhare mu kukirwanya nk’uko twabisabwe."
Yakomeje agira ati:"Ikiganiro twagiranye na Polisi ni ingirakamaro kuko cyatumye turushaho gusobanukirwa uruhare rwacu mu kurwanya ibyaha, kandi tuyijeje ubufatanye muri urwo rwego."
Yavuze ko ibyo bungukiye muri icyo kiganiro bagiranye na Polisi bazabigeza ku bo bahagarariye.
Kinyarwanda
English










