Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ECAHF: Police HC yatangiye irushanwa yitwara neza

Ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Handball (Police HC) yakinnye umukino wayo wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati (ECAHF) wayihuje n’ikipe ya Equity HC yo mu gihugu cya Kenya iyitsinda ibitego 29 kuri 28.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza, i Nairobi muri Kenya ryitabiriwe n’amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere; mu bagabo no mu bagore. 

Umukino w’uyu munsi wari ukomeye ku mpande zombi, aho amakipe yombi yatangiye ubona anganya imbaraga kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ukaruhukira ku rindi. 

Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye ikipe ya Police HC iri imbere ho igitego kimwe ku ikipe ya Equity, kuko byari ibitego 15 kuri 14 bya Equity HC.

Nyuma y’akaruhuko amakipe yakomeje guhatana mu gice cya kabiri ariko Police HC ikanyuzamo ikiharira umukino kuko hari ubwo yigeze kujya imbere ku kinyuranyo cy’ibitego 5. 

Ikipe ya Equity HC yaje gukora iyo bwabaga igabanya icyo kinyuranyo, iminota 60 y’umukino wose iza kurangira Police HC yegukanye intsinzi n’ibitego 29 kuri 28 bya Equity HC.

Muri uyu mukino abanyezamu ba Police HC ari bo; Uwimana Jackson na Bananimana Samuel bigaragaje cyane kuko bagoye abakinnyi b’ikipe ya Equity HC. 

Mu gice cya mbere mu izamu rya Police HC habanjemo Uwimana Jackson, wagiye ukuramo ibitego byinshi byari byabazwe, byahaga imbaraga abakinnyi bakina imbere bigatuma bihutira gutsinda ibitego.

Mu gice cya kabiri yaje gusimburwa na Bananimana Samuel, nawe witwaye neza atera ikirenge mu cya mugenzi we, mu gukuramo ibitego byinshi.

Umutoza wa Police HC, CIP (rtd) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko iyi ari intangiriro nziza igiye kubafasha kuzakomeza kwitwara neza no mu yindi mikino izakurikiraho.

Yagize ati: “ Equity HC ni ikipe nziza, yakinnye cyane ariko isanga abasore ba Police HC na bo bamenyereye imikino nk’iyi yo guhatana. Uyu mukino utubereye intangiriro nziza kuko dutangiye dutsinda, biraduha umuhate wo kuzitwara neza no mu mikino iri imbere muri iri rushanwa.”

Ku munsi w’ejo tariki 5 Ukuboza, saa Mbiri za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda, Police HC izakina umukino wayo wa kabiri, ihura n’ikipe ya Ever Green yo mu gihugu cya Uganda.