Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

EAPCCO: Inteko rusange ngarukamwaka ya 26 yasojwe hafatwa ingamba zo guhangana n’impinduka z’imiterere y’ibyaha

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, yayoboye umuhango wo gusoza inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yaberaga i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki ya 26 Mutarama.

Ubwo yasozaga uyu muhango, Minisitiri w’intebe Ngirente yasabye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu karere, gushyira imbaraga mu guhuza ingamba  kugira ngo zirusheho guhangana n’imiterere y’ibyaha igenda ihinduka bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umuryango wa EAPCCO ugizwe n'ibihugu 14, aribyo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Uburundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y'Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Seychelles na Somalia.

Inteko rusange ya EAPCCO yaranzwe n’ibikorwa by’ingenzi bitandukanye (side events), birimo inama ya komite mpuzabikorwa ihoraho (PCC), inama y'abayobozi bakuru ba polisi ndetse n'irushanwa ku nshuro ya mbere ryahuje imitwe ya Polisi idasanzwe mu gukoresha intwaro n’amayeri mu kurwanya ibitero by’iterabwoba (EAPCCO SWAT Challenge), iza gusozwa n’inama ya 24 y'abaminisitiri bafite inzego za Polisi zo mu karere mu nshingano.


Minisitiri w’intebe Ngirente yashimye abitabiriye inama, imbaraga n’ubushake bwo gukorera hamwe mu guharanira umutekano w'abaturage n’ibintu byabo.

Ati: "Uyu munsi ni ngombwa ko habaho gufatanya no gufashanya hagati yacu twese kurusha ikindi gihe. Tugomba kuzirikana ko abapolisi bakomeza guhangana n'ibitambamira inshingano zabo. Ibi biradusaba
Gushyira imbaraga mu guteza imbere amahugurwa no guharanira kongera ubushobozi bubafasha kurwanya icyahungabanya umutekano cyose. "

Yashimye buri kimwe mu byaranze inteko rusange ya EAPCCO by’umwihariko irushanwa rya SWAT Challenge, Imyitozo ihuriweho yabereye mu Kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereyen i Mayange mu Karere ka Bugesera, asaba ko igomba gukomeza no gushyirwamo imbaraga kuko ishimangira ubufatanye hagati y'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu karere.

Biteganyijwe ko Inteko rusange itaha ya 27 y’uyu muryango izakirwa na Sudani y’Epfo mu gihe Ethiopia ari yo izakira imikino ya EAPCCO izaba ibaye ku nshuro ya 5.