Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

EAPCCO: Abitabiriye irushanwa SWAT Challenge bashimiwe umuhate no gukorera hamwe bagaragaje

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa EAPCCO, CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, yayoboye umuhango wo gusoza irushanwa rimaze iminsi ibiri rihuza amakipe yatoranyijwe mu Karere, afite ubumenyi bwihariye bwo gukoresha intwaro na tekiniki mu guhangana n'ibihungabanya umutekano (EAPCCO SWAT Challenge).

Ni umuhango wabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera, witabirwa n’abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu bigize uyu muryango, bitabiriye inteko rusange ya 26  y'uyu muryango yateraniye i Kigali.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere mu Karere, ryateguwe muri gahunda y'ibikorwa bitandukanye (side events) bigize inteko rusange y'uyu muryango, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye, kwizerana no gukorana bya hafi, hagamijwe kongera no guhuza ubushobozi bwo gutabara no kurushaho kunoza imyiteguro yo guhangana n'iterabwoba n'ibindi byaha byambukiranya imipaka.

IGP Namuhoranye yavuze ko iri rushanwa ari ikimenyetso cy'umuryango uharanira kuzuza inshingano zo kugenzura iyubahirizamategeko.

Yagize ati: “Ndabashimira mwese, abitabiriye iri rushanwa. Ntabwo mwagaragaje imbaraga zanyu z’umubiri n’ubuhanga gusa, ahubwo mwanaranzwe n’ubwitange, gukorera hamwe, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bisobanura umuryango wubahiriza amategeko bikwiye gushyigikirwa no kurushaho gutezwa imbere kugira ngo tubashe kugera ku cyerekezo twihaye .”

Muri iri rushanwa Polisi y'u Rwanda yari ifitemo amakipe abiri agizwe n'iy'abagabo ndetse n'indi kipe y'abapolisikazi, mu gihe ikipe ya Seychelles yari igizwe n'abagabo bavanze n'abapolisikazi.



IGP Namuhoranye yashimiye byimazeyo uruhare rukomeye rw’abagore muri iri rushanwa mu gushimangira ubufatanye, uburinganire n'ubwuzuzanye.

Ati:  “uruhare rwanyu abapolisikazi muri iri rushanwa, ni ubutumwa bukomeye bwo guteza imbere uburinganire no kugaragaza ko mushoboye nka bagenzi banyu mu kazi ko gucunga umutekano. Imbaraga mwagaragaje muri iri rushanwa ni umwihariko  kandi biratera akanyabugabo abandi  bifuza kwinjira muri uyu mwuga."

IGP Namuhoranye yavuze kandi ko iri rushanwa riterekanye gusa  ubuhanga bw'abaryitabiriye; ko ari n'urubuga rwo kuzamura ubumenyi, guteza imbere ubufatanye no gushimangira ubumwe binyuze mu myitozo ihuriweho, umubano n’ubufatanye mu kubahiriza amategeko, nk'intego z'ibanze z'umuryango.

SOMA NA: EAPCCO: Hatangijwe irushanwa rihuza imitwe ya Polisi yihariye mu gukoresha intwaro