Ijambo “Trafficking”ryasobanuwe bwa mbere n’ingingo ya 3 y’igitabo cy’amasezerano y’umuryango w’abibumbye mu nama rusange yawo yabereye I Palemo,Sicily Ukuboza mu 2000.
iyo ngingo ikaba yaravugaga ko trafficking ari “ugutegura,gutwara, kohereza,gucumbikira cyangwa se kwakira umuntu ukoresheje iterabwoba’ ingufu cyangwa ubundi buryo bw’ agahato, bwo gufatira,bwa magendu,cyangwa se n’ubundi buryo bushingiye kuntege nke hagamijwe igihembo cyangwa se izindi nyungu ku bikorerwa ariko intego nyamukuru ari iyo kumukoresha ibyo atakabaye akora”
Mu myaka yashize,icuruzwa ry’abantu ryabaye nk’irikwiriye ku isi yose imibare ikaba igaragaza ko ryakorewe cyane cyane abacakara.
Raporo yo muri leta zunze ubumwe z’amerika yakozwe mu 2005 garagaje ko byibuze abantu 800,000 bacuruzwa buri mwaka; muri uwo mwaka kandi raporo y’umuryango w’abibumbye wita ku mwana yagaragaje ko miliyoni imwe y’abana icuruzwa ku mwaka; byumvikane ko icyo cyaha kigenda kizamuka ku rwego mpuzamahanga amahirwe murwanda ubwo bucuruzi ntiburahagaragara.
Ikigaragara kandi gituma icyo cyaha gikomeza kwiyongera aho kugirango gicike ni uko ababikora babikuramo inyungu zirenze urugero kandi batashoye byinshi,ikindi amategeko agihana ntabwo akarishye.
Muri iki gihe ubwo bucuruzi burakora ku bukungu,bugakora ku miturire ndetse n’izindi nzego zitandukanye hakurikijwe aho ubwo bucuruzi butangirira, inzira bunyuramo n’uburyo bugera aho bwateguriwe.
Ubu kandi biranagaragara ko abava mubyaro bajya mumijyi nabo ari benshi kandi imibare iragenda yiyongera; ikindi kigaragara ni uko ubwo bucuruzi bukorerwa kubana kurusha ibindi byiciro by’abantu.
Abacuruzwa bakoreshwa ibintun byinshi bitandukanye tutavuze imibonano mpuzabitsina hari: imirimo y’agahato,gucibwa ibice by’imyanya imwe n’imwe y’umubirin’ibindi ariko ibi nabyo bikaba bigenda byiyongera bitewe n’isoko ndetse n’uburyo bwo kurigeramo.
Ikigaragara ni uko buri wese akwiye guhagurukira kurwanya ubu bucuruzi bitabaye ibyo abana bacu abakobwa bacu bazagumya guhura n’iki kibazo cyugarije iyi uyu munsi; ni byiza ko tubiganiraho n’abana bacu tukabiganira mumashuri naho ubundi ntabwo byoroshye ariko nidushyira hamwe tuzabirwanya burundu.
Kinyarwanda
English











