Ubusanzwe nta muntu wemerewe kuvogera ubuzima bwa mugenzi we kuko buri wese avuka afite uburenganzira bungana n’ubw’undi.
Ibi bivuze ko aho uburenganzira bwawe burangirira ariho ubwa mugenzi wawe butangirira kandi kubaho ni ukubana kuko buri muntu wese agira icyo akenera kuri mugenzi we, niyo mpamvu mu mibanire y’abantu basabwa kubahana hagati yabo.
Uku kubahana hagati y’abantu ni umuco n’uburere abana bakura ku babyeyi babo nabo bakazawuraga ab’ababakomokaho, aha bikaba bivuze ko umwana kenshi akurana umuco yahawe n’ababyeyi.
Ni nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda kimwe n’izindi nzego za Leta bahora bakangurira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko kenshi na kenshi agira ingaruka ku bana bayakuriyemo kandi aribo Rwanda rw’ejo.
Assistant Inspector of Police (AIP) Alphonse Ngendahimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyanza, mu cyumweru gishize yaganiriye n’inteko rusange y’abaturage bo mu kagari ka Gatagara mu murenge wa Mukingo abasaba kwirinda no kurwanya amakimbirane yo mu miryango.
Iyi nteko yahuje abaturage bo mu midugudu icyenda (9) igize aka kagari barenga 1200 initabirwa kandi n’umuyobozi wungirije w’akagari Nibyobyiza Marie Console n’abakuru b’imidugudu.
Umuyobozi wungirije w’akagari ka Gatagara Nibyobyiza Marie Console yashimiye ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, avuga ko ubu bufatanye bwatumye habaho igabanuka ry’ibyaha byajyaga bihungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati “Ubu abaturage bamaze gusobanukirwa ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe ko bikumira ibyaha bitaraba, ikindi kandi bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano ndetse n’izibanze ari nabyo bifasha kumenya amakuru kare yibigiye kuba.”
Yakomeje avuga ati “Ariko nanone nta wabura kuvuga ko hari hamwe na hamwe hakigaragara amakimbirane yo mu muryango, turasaba rero ingo zikigaragaramo aya makimbirane kuyaca burundu kugira ngo n’abana babyaye batazayakuriramo, bakibuka ko babarera barerera u Rwanda rw’ejo.”
Nibyobyiza yasabye abayobozi b’imidugudu kujya bakurikirana ko amarondo akorwa neza no kubishyurira igihe kugira ngo umutekano urusheho kuba ntamakemwa. Asaba aba baturage kandi kujya bitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle) ku gihe kuko umutekano wa mbere ari ukugira ubuzima buzira umuze kandi roho nzima itura mu mubiri muzima.
AIP Ngendahimana yabwiye aba baturage ko umutekano ariwo shingiro rya byose ukaba n’inkingi y’iterambere.
Ati “Ibyo tugeraho byose tubikesha umutekano, iyo ubuze cyangwa ugahungabana ibikorwa byose birahagara ibindi bikangirika. Kurinda ibyagezweho rero no kongera ibindi, bisaba uruhare rwa buri wese kugira ngo ukomeze kubungwabungwa.”
Yavuze ko urugo cyangwa umuryango uhoramo amakimbirane nta terambere ugeraho ndetse n’abana bakuriye muri urwo rugo bakurana za ngeso z’ababyeyi babo kuko umwana ntiwamuraga icyo udafite.
Niyo mpamvu Polisi itanga inama z’uko ababyeyi bakwita kurushaho k’uburere baha abana babo bityo igihugu cyacu kikazagira abaturage bafite uburere n’ubunyangamugayo ejo hazaza. Polisi ikaba inabwira kandi abafitanye amakimbirane ko hari uburyo bwiza bwo kuyakemura harimo kwifashisha abaturanyi, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na Polisi ariko umuntu atihaniye.

Kinyarwanda
English










