Muri iki gihe abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye bari mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri mu gihugu hose , ni umwanya baba babonye wo kuruhuka no gusubiramo amasomo ndetse no kugira uturimo bafasha ababyeyi babo.
Uko baba baragize igihe gihagije cyo kwita ku masomo ku ishuri,baba bakwiye no kugira ikindi gihe cyo kuruhura ubwonko; hifashishwa imyidagaduro itandukanye kuko abenshi muri bo ari urubyiruko cyane cyane abo mu mashuri yisumbuye ,ari nacyo gice turi buze kwibandaho muri iyi nyandiko,cyane ku baba mu mijyi itandukanye kuko aribo bafite uburyo bwinshi bwo kwidagadura.
Bumwe muri ubwo buryo bwo kwidagadura, abenshi muri uru rubyiruko,bafite imyaka iri munsi ya 18, imyaka itabemerera kujya muri aya mazu y’urubyiniro (night clubs) cyangwa mu tubari , mu macumbi (lodges ) n’ahandi nk’aho. Nyamara kandi bamwe muri aba bana bagaragara hariya hantu hose twavuze batemerewe, cyane cyane nijoro, aho ab’abakobwa baba bari kumwe n’abagabo bakuze, b’ingaragu cyangwa bubatse; ari na ko haboneka ab’abahungu n’ubwo baba atari benshi nka bagenzi babo b’abakobwa.
Aba bakobwa bato(abatarageza ku myaka y’ubukure) ariko si uko bahaboneka mu biruhuko gusa, no mu bindi bihe baba bahari ariko mu biruhuko bigaragara ko umubare wabo urushaho kwiyongera.
Ubu butumwa ahanini burareba ba ny’ir’izi nzu, abakozi babo cyane aho binjirira, ababyeyi babo cyangwa ababafiteho inshingano bose bakwiye kugira icyo bakora ngo batabare abana bugarijwe no gushorwa mu ngeso mbi.
Ibi ariko bisa nk’aho bigoye muri ibi bihe, kubera itumanaho rya telefoni , baba baguriwe n’ababyeyi cyangwa na bariya baba bagamije kubararura , aha tukaba twongera kwihanangiriza ababakira kuri izi nzu ko bitemewe kandi bifatwa nk’icyaha cyangwa ubufatanyacyaha n’uba yamuzanye igihe bigaragaye ko ahazanywe gukoreshwa ubusambanyi cyangwa ibitajyanye n’indangagaciro z’Umunyarwanda nko guhabwa ibisindisha n’izindi ngeso mbi.
Ingaruka
Mu bisanzwe, ntawe uhejwe ku myidagaduro ariko hari ibigenderwaho nk’imyaka y’ubukure ku baba bifuza kujya mu nzu nk’izi, utubari ,n’ahandi,...hakaba hagomba kumenyekana niba ababa bazanye aba bana hari icyo bapfana mu muryango; iyo bitari ibyo, baba babazaniye impamvu zitari nziza cyane cyane uburaya n’ibijyanye nabwo, byose biganisha aba bana ku kaga ko guterwa inda cyangwa inda z’indaro zitifuzwa ku bakuze , kwandura agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibi nabyo biganisha ku kureka ishuri batarangije, kuva mu miryango bakaba ibirara ndetse n’amakimbirane yo mu miryango ashobora kuvuka hagati y’abashinzwe kubarera baba bitana ba mwana n’ibindi.
Ubu butumwa kandi buratangwa mu gihe urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa ndetse ruri munsi y’imyaka y’ubukure rwugarijwe n’ikibazo cyo gutwara inda imburagihe tutibagiwe no kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera Sida ndetse n’izindi ngaruka zitagira ingano byose bifite imvano kuri uko guterwa inda kandi koko ni nabo ingaruka z’izi ngeso mbi zikoraho cyane.
Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano no kureba ko amategeko yubahirizwa , iragira inama cyane cyane ba nyir’izi nzu(night clubs, lodges,..), utubari ko bakwiye kugira uruhare mu guhagarika iki kibazo, iragira inama kandi abagabo bakuze bafite iyi ngeso yo kwangiza abana babafatanya n’ubujiji, ubukene cyangwa rimwe na rimwe n’ibibazo by’ubupfubyi kureka uyu muco mubi.
Iributsa kandi ababyeyi ndetse n’abandi bafite inshingano yo gutanga uburere kudatwarwa n’akazi ngo bibagirwe kuba hafi abo bashinzwe, bagenzura ibyo babamo cyane cyane iyo bahugiye mu kazi , kumenya aho umwana yagiye n’abo baba bari kumwe ndetse n’icyimukura mu rugo; kandi bagatoza abo barera umuco wo kugendera kure ingeso mbi ziganjemo izo twavuze haruguru tutibagiwe n’ibiyobyabwenge kuko nabyo bizibashoramo.
Polisi kandi iributsa aba bose bagira uruhare mu gusambanya abana , haba bo ubwabo cyangwa ababorohereza muri ibyo bikorwa ko ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 191 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,ihanisha umuntu wese usambanya umwana igifungo cya burundu cy’umwihariko ndetse n’izindi ngingo ziyishamikiyeho.
Kinyarwanda
English











