Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

DIGP Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa gushyira imbere akazi no kudahutaza abo bashinzwe

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije Ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abagera kuri 295 basoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, gushyira imbere kuzuza inshingano bakora kinyamwuga no kwirinda guhutaza abo bashinzwe.

Ni amahugurwa y’ibyiciro bibiri arimo agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba Su-ofisiye (NCOs), yitabiriwe n’abapolisi 170 mu gihe cy’ibyumweru 21, biga amasomo ya gipolisi atandukanye abafasha gukora kinyamwuga.

Ikindi cyiciro kigizwe n’abagera ku 125, bamaze ibyumweru 18 biga gutwara imodoka baturutse mu nzego z’umutekano zitandukanye barimo abapolisi 61, abasirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) 50 na 14 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa yombi, DIGP Ujeneza, yavuze ko Polisi y'u Rwanda ihora ishyize imbere kubaka ubushobozi kandi ko amahugurwa ari bumwe mu buryo butuma bakora kinyamwuga.

Yagize ati: “Aya mahugurwa musoje ashimangira ubushake bw’igihugu cyane cyane nk’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cyacu, bwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi bazo mu byiciro byose harimo no kumenya gutwara ibinyabiziga no kubicunga neza mu rwego rwo kwirinda no kugabanya umubare w’ibinyabiziga bikora impanuka bitwawe n’abo mu nzego z’umutekano.

Ba Su-ofisiye, muri inkingi ya mwamba nk’uko umubiri w'umuntu udafite urutirigongo utabasha guhagara cyangwa ngo ukore, niko namwe uruhare rwanyu rukenewe kugira ngo akazi ka Polisi karusheho gukorwa neza, bityo agaciro mufite kagendanye n’amahugurwa muhabwa kugira ngo murusheho gutyaza ubumenyi no gukora akazi knyamwuga.”

Yabasabye guhora bihatira kuzuza inshingano zabo neza birinda gukoresha imbaraga z'umurengera no guhutaza abo bashinzwe kurinda mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakarwanya ruswa n’akarengane aho biva bikagera. 

Ibi ni nabyo yasabye abasoje amahugurwa yo gutwara imodoka, avuga ko guhutaza abandi bayobozi b'ibinyabiziga n'abanyamaguru bakwiye kubigira ikizira, gukumira impanuka bikaba indangagaciro zibaranga.

Yababwiye ati: “Ubu mubaye ba Ambasaderi ba Gerayo Amahoro, kandi Ambasaderi mwiza ntakora impanuka cyangwa ngo ayiteze. Mugomba kugira umutimanama mukaba abayobozi beza mu muhanda, mu gihe mutwaye mukabera abandi bayobozi b'ibinyabiziga urugero rwo kwigiraho."

Umuyobozi w’ishuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi budahwema guha amahugurwa abapolisi n’abo mu zindi nzego z’umutekano, abongerera ubumenyi, no guha ishuri ibibikoresho rikeneye kugira ngo amahugurwa agende neza. 

CP Niyonshuti yashimye imyitwarire myiza yaranze aba banyeshuri bose, avuga kandi ko bizera neza ko ubumenyi bungutse buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo za buri munsi no gukora kinyamwuga.