Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nyakanga, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, itsinda ry’abanyeshuri riturutse muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni itsinda ry’abanyeshuri ryaje riherekejwe n’abarezi babo bayobowe na Dr. Sarah Schmidt, Umwarimu Wungirije mu Ishami rijyanye n'Ubumenyi mu bya Politiki.
Aba banyeshuri bakaba basuye Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ingendoshuri bagira zigamije guhuza amasomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi hirya no hino ku isi, by'umwihariko bari mu Rwanda muri gahunda igamije kubafasha gusobanukirwa byimbitse urugendo rw'u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu gusura no kuganira n'inzego zitandukanye z'igihugu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo yakiraga iri tsinda, yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeye buri hagati ya Polisi y'u Rwanda na Kaminuza ya Kent State.

Yagize ati: "Twishimiye kongera kubakira muri Polisi y'u Rwanda. Ubu bufatanye buduha amahirwe yo gusangiza abandi ubunararibonye bw'u Rwanda mu kongera kubaka icyizere cy'abaturage, guteza imbere imikoranire hagati ya Polisi n'abaturage, kubungabunga umutekano rusange no gushyigikira urugendo rw'igihugu rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside no kubaka amahoro arambye."
DCG Ujeneza yagaragarije iri tsinda amateka n'iterambere rya Polisi y'u Rwanda, imiterere n'imikorere yayo, inshingano zayo, uburyo ikorana n'abaturage mu kubungabunga umutekano, ndetse n'ubufatanye yagiranye n'izindi nzego bwagize uruhare mu guteza imbere umutekano n'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.
Mu ijambo rye Dr. Sarah Schmidt uyoboye iri tsinda, yashimiye Polisi y'u Rwanda uburyo ikomeje kubakira neza no gukomeza guteza imbere ubu bufatanye.

Yagize ati : "Uburyo Polisi y'u Rwanda ikorana n'abaturage ni urugero rwiza kandi ni isomo rikomeye ku banyeshuri biga ibijyanye no kubaka amahoro no kurinda umutekano rusange."
Uru ruzinduko rwubakiye ku bufatanye bumaze igihe hagati ya Polisi y'u Rwanda na Kaminuza ya Kent State kuva muri Mutarama 2023
bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'uburezi n'ubushakashatsi. Bwafashije abanyeshuri ba Kent State kubona ubumenyi ngiro ku rugendo rw'u Rwanda mu ivugururwa rya Polisi, kubaka amahoro no guteza imbere urwego rw'umutekano.
Kugeza ubu iyi Kaminuza ya Kent State imaze kwigwamwo n'abapolisi b'u Rwanda 11 barimo; batandatu barangije na batanu bakiyigamo.
Kinyarwanda
English










