Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yabigarutseho ubwo yahuraga n’abakinnyi b'amakipe ya Polisi Volleyball y'abagabo n'abagore, abatoza, abakozi bashinzwe tekiniki, nyuma y'inama y'umunsi umwe, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira, igamije kubategurira umwaka mushya w’imikino wa 2026/2027.
Iyi nama yahuje amakipe y’abagabo n’abagore, abatoza, abakozi ba tekiniki n’abahagarariye itangazamakuru, hibandwa ku kongera umusaruro, ikinyabupfura, gukorera hamwe no kurangwa n’imyitwarire ya kinyamwuga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, DCG Ujeneza yasabye abakinnyi kurangwa n’ikinyabupfura, gukora cyane, kubahana no kugira ubushake budacogora kuko aribyo bizabafasha kugera ku ntsinzi.

Yagize ati: “Buri gihe mujye mwibuka ko mudahagarariye amakipe yanyu gusa, ahubwo munahagarariye Polisi y’u Rwanda, ndetse igihe cyose bibaye ngombwa, mugahagararira n’igihugu.”
Yasabye abatoza n’abakozi ba tekiniki kugira uruhare rukomeye mu kuyobora no gutoza abakinnyi, hagamijwe guteza imbere impano zabo, icyizere bifitiye n’ubushobozi bwo gukorera hamwe kandi ko ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza kubaba hafi. Abagaragariza ko inshingano zabo zirenze gutsinda imikino.
Yongeyeho ati: “Intego yanyu ntikwiye kugarukira ku kwegukana ibikombe gusa. Ikwiye no kuba iyo guteza imbere impano mufite no guhagararira urwego rwanyu mukinira mu ishema.”
Perezida w’amakipe ya Volleyball ya Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Jackline Urujeni, yashimangiye akamaro ko kurangwa n’imyitwarire ya kinyamwuga no kugira imibereho iboneye. Yavuze ko abakinnyi ari intangarugero ku rubyiruko, kandi ko aya makipe anagamije gushimangira umubano mwiza hagati ya Polisi n’abaturage binyuze muri siporo.

Yagize ati: “Imyitwarire yanyu hanze y’ikibuga ifite agaciro kangana n’imikinire yanyu mukiri mu kibuga.”
CSP Urujeni yagiriye inama abakinnyi yo kwirinda ibishobora kwangiza ubuzima, birimo gukoresha ibiyobyabwenge byaba ibinyowe, ibyitewe n'ibihumetswe, inzoga zitemewe n'ubusinzi; yabibukije kandi kwita ku kazi bakora no kwita ku buzima bwabo mu gihe cyose cy’uyu mwaka mushya w’imikino.
Inzobere mu mukino wa Volleyball, Bagirishya Jean de Dieu, watanze ikiganiro muri iyi nama, yasobanuye ko imicungire ya siporo ikubiyemo gutegura ibikorwa, kubitegura mu buryo bufatika, kuyobora no guhuza abantu n’umutungo kugira ngo intego za siporo n’iz’urwego zigerweho.

Yagize ati: “Intego yacu ni ukubaka umuco aho buri wese azi inshingano ze kandi akumva ko agomba kugira uruhare kugira ngo uwo musaruro ugerwaho.”
Twabibutsa ko muri uyu mwaka mushya w’imikino, ikipe ya Volleyball y’abagabo ya Polisi y’u Rwanda yongeyemo abakinnyi bashya batandatu, mu gihe ikipe y’abagore yongeyemo umunani, barimo n’abakinnyi baturutse mu mahanga. Izi mpinduka zigamije gukomeza no kongera imbaraga z’aya makipe mbere y’uko Shampiyona y'umwaka utaha itangira. Mu mwaka ushize w’imikino, ikipe ya Volleyball y’abagabo ya Polisi y’u Rwanda yasoje Shampiyona Nyafurika iri ku mwanya wa kabiri.


Kinyarwanda
English










