Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (UNMISS).
DIGP Ujeneza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza, gukora kinyamwuga, kuzarangwa n’ikinyabupfura, gukorana neza hagati yabo ndetse n’abandi bazafatanya.
Yagize ati: “Mugiye mu kazi igihugu kibatumye, mugomba kuzagaragaza ubudasa mu buryo bwa kinyamwuga kuko u Rwanda tubizwiho gukora neza cyane cyane mu butumwa bw’amahoro. Muzabane neza na bagenzi banyu kandi mwubahe imico y’abo mugiye kurinda n’abo muzakorana, muzagaragaze ikinyabupfura kuko aricyo kizabafasha gusohoza akazi mwatumwe neza.”

Yababwiye ko aho bagiye gukorera imiterere y’aho itandukanye n’iy’u Rwanda ariko uko byamera kose bitazababuza gukora akazi kabajyanye neza kuko na bagenzi babo bagiye bababanziriza bahabaye kandi bagakora ibyo basabwaga gukora.
Ati: “Aho muzaba mukorera hose mu mirimo itandukanye mugomba kugaragaza ko igihe cyose muhora mwiteguye kandi mushoboye kuko mwabyize neza, muzahagararire u Rwanda nka bambasaderi beza mu mico no mu myifatire nka zimwe mu ndangagaciro ziranga abanyarwanda.”
Iri tsinda (RWAFPU1-11) ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Steven Muhizi, rikaba rigiye gusimbura irindi ryari rimaze umwaka muri icyo gihugu.

Kinyarwanda
English









