Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

DIGP Sano yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Amajyaruguru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Amajyaruguru. 

Ni urizinduko rwatangiriye mu Karere ka Burera, imirenge ya Cyanika na Gahunga. 

DIGP Sano yashimiye abapolisi uburyo bakomeje ibikorwa byo gucunga umutekano mu Ntara y'Amajyaruguru cyane cyane bakomera ku muco wo gukumira ibyaha bitaraba. 

Yagize ati: "Mu minsi yashize muri aka Karere ka Burera hakunze kuvugwa ibyaha bikorwa n'abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga n'urumogi. Kuri ubu biragaragara ko ibi byaha bigenda bigabanyuka ugereranije no mu minsi yashize, bitewe n'imbaraga mwashyize mu kurwanya abinjizaga ibyo biyobyabwenge."

Yakomeje ati: "Byose mubigeraho kubera ubufatanye n'abaturage babahera amakuru ku gihe, mugomba gukomeza gukorana na bo mu kurwanya no gukumira ibyaha byose muri iyi Ntara y'Amajyaruguru."

DIGP Sano yabasabye gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi, abibutsa ko ikinyabupfura no gukorera hamwe nk'ikipe ari byo bigomba kubaranga, Kandi ko ari byo bizafasha Polisi y'u Rwanda kugera ku ntago nyamukuru yayo  yo kurinda abaturarwanda n'ibyabo.

DIGP Sano yashimiye abapolisi uburyo bakomeje kurwanya impanuka zo mu muhanda, abasaba gukomeza ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda.

Ati: "Turashima ibikorwa mukora bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ikigamijwe si uguhana abafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amategeko n'amabwiriza yo mu muhanda kuko habanza kwigisha binyuze  mu  bukangurambaga bwa buri munsi bukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n'amabwiriza y'umuhanda, ariko na none iyo hagaragaye abatubagiriza ibyo bigishijwe nibwo habaho ibikorwa byo kugenzura abarenga kuri ayo mategeko n'amabwiriza bakabihanirwa."

Yavuze ko hazakomeza gufatwa ingamba zo kurwanya impanuka zikomeza guhitana ubuzima bw'abaturarwanda bakoresha umuhanda."

Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzakomereza mu Ntara y'Iburengerazuba aho azazasura abapolisi bahakorera.