Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

DCLOs biyemeje kongera ingufu mu kazi kabo

Abapolisi bashinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu turere no mu mirenge yo muri Kigali 50 (DCLOs na CLOs), kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Werurwe bateraniye mu nama y’umunsi umwe i Kigali ikaba yari igamije gusuzuma imikorere yabo n’aho intego bihaye y’ibyo bazakora igeze muri aya mezi atatu ashize.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rya Polisi ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha Superitendent (SP) René Irere, yashimiye abo bapolisi kubera uko batunganyije akazi kabo muri aya mezi atatu ashize, dore ko ugereranyije 90% y’ibyo bari bariyemeje babigezeho.

Mubyo bakoze, harimo kujya mu bigo by’amashuri gukangurira abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge byabaye mu kwezi kwa 1 aho bageze mu bigo 24 byo mu mujyi wa Kigali, ndetse mu kwezi kwa 2 bakajya mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu gihugu kubakangurira kwirinda ibyaha no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhugura komite z’abaturage bashinzwe kwicungira umutekano (CPC’s) mu tugari no mu midugudu bo mu gihugu hose, igikorwa cyabaye mu kwezi kwa 3.

Muri iyo nama kandi, bemeranyije ko bakomeza ubukangurambaga mu baturage no mu bigo by’amashuri ndetse no mu mashyirahamwe y’abatwara za moto, babashishikariza kwirinda ibyaha birimo kurwanya ruswa, inkongi z’imiriro, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

SP Irere yabibukije ko bagomba kuba maso muri iki gihe twibuka jenoside yakorewe abatutsi tugiye kwinjiramo, bakabakangurira kwitabira ibiganiro bizatangwa kandi bagafatanya n’abaturage kuba hafi bakanafata mu mugongo abarokotse.

Yasoje abasaba kwitabira umuganda ngaruka kwezi uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, dore ko udasanzwe kuko aribwo bwa mbere isi yose yifatanyije n’abanyarwanda muri iki gikorwa cy’umuganda mu rwego rwo kubereka ko bifatanyije nabo muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.