Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CPC’s zo mu murenge wa Kamubuga barakangurirwa gukomeza kwicungira umutekano

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015, abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) 180 bo mu murenge wa Kamubuga bahawe amahugurwa yo kwicungira umutekano.

Aya mahugurwa yatanzwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gakenke ari kumwe n’ushinzwe irangamimere muri uwo murenge Alphonse Ntakirutimana.

IP Mwezi yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, abaganiriza no ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ryaba irikorerwa abana n’abantu bakuru.

Ku birebana n’ibiyobyabwenge, IP Mwezi yabagaragarije uburyo ikibazo gihagaze mu karere ka Gakenke, abagaragariza uburyo ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi rwiganje mu rubyiruko.

Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, yabagaragarije ko muri iki gihe urubyiruko rw’igitsina gore arirwo rubigaragaramo cyane aho bajyanwa mu mahanga bababeshya ko bagiye kubashakira imirimo bikarangira babashoye mu buraya ndetse n’imirimo ivunanye itagira igihembo. Yabagaragarije ko bamwe mu batwarwa babakuramo imyanya y’umubiri ikagurishwa benshi muri bo bakahatakariza ubuzima.

Ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yagaragaje ko abantu bose bangana imbere y’amategeko kandi ko ntawe ugomba kuzira uko yavutse. Yagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abana ririmo kubasambanya, kubaha ibihano by’indengakamere, kubata biviramo bamwe urupfu.  

IP Mwezi yabijeje kandi ko bazakomeza gukorana na Polisi mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha  kugira ngo abakora imirimo itandukanye barusheho gukora bafite umutekano mukazi kabo.

Alphonse Ntakirutimana ushinzwe irangamimerere muri uwo murenge yabwiye abitabiriye amahugurwa  ko umutekano utareba Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko bakwiye guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo babashe gukorana n’inzego z’umutekano bahanahana amakuru ku buryo bwihuse kandi ku gihe.

Munyemana Gaspard , umwe mubitabiriye amahugurwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa idahwema kubaha, avuga ko amahugurwa nk’aya aba akenewe kuko abafasha kwibuka inshingano zabo, kumenya uko bitwara mu gihe bari mu kazi ku marondo n’ibindi.