Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CPCs z’akarere ka Gakenke basabwe kongera imbaraga mu kwicungira umutekano

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2015, abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) barenga 180 bo  mu murenge wa Nemba bahawe amahugurwa yo kwicungira umutekano.

Aya mahugurwa yatanzwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Gakenke, akaba yari ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Uwimana Focas bakaba basabye abayitabiriye kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge wabo, hagamijwe gukomeza kwicungira umutekano.

IP Mwezi yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, anaboneraho umwanya wo kubasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.

Yabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ryaba irikorerwa abana n’abantu bakuru ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Yasoje abasaba gufatanya imbaraga bakabumbatira umutekano, aho yagize ati:”Gukorera hamwe ni ngombwa kugirango umunyarwanda n’umutungo we abe mu Rwanda atekanye.Tugomba kogera ingufu mu kuwubungabunga, cyane cyane dukaza amarondo, tukirinda ko hari abanyabyaha  baduca mu rihumye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba Uwimana Focus, yababwiye ko umutekano utareba Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko umuryango nyarwanda wose ukwiye kuwugiramo uruhare, bagahora bari maso kandi bakihutira gutanga amakuru y’icyo babona cyahungabanya umutekano.

Nyuma y’ibiganiro, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, bishimira ibisubizo bahawe, bafata ingamba z’uko impanuro bakuye muri bi biganiro bagiye kuzishyira mu bikorwa ndetse bagashyira imbaraga mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe

Nyirabahashyi Joseline, umwe muri CPCs wari witabiriye ibi biganiro, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa idahwema kubaha, avuga ko amahugurwa nk’aya ndetse no guhura n’abayobozi kenshi bibaha imbaraga zo gukora akazi kabo neza ndetse n’abaturage bakabubaha cyane cyane iyo bari kugenzura ko amarondo akora neza cyangwa iyo bari mu zindi nshingano zabo.

Amahugurwa nk’aya akaba yabereye no mu mirenge ya Gakenke na Cyabingo, akaba azanakomereza no mu yindi mirenge igize aka karere.