Bamwe mu bagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Commitees - CPCs ) n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri 600 bo mu turere twa Kirehe, Gisagara, Rusizi, na Rulindo, bahawe ubumenyi ku kuntu barushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, no gufata ku ngufu, n’uko bafasha abakorewe bene ibyo byaha.
Abo bagize ibyo byiciro bahuguriwe mu turere batuyemo. Abo mu karere ka Kirehe bakaba barahuguwe na Inspector of Police (IP) Danny Uwimana, akaba akora mu Ishami rya Isange One stop Center riri mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Turiya turere bariya bahuguwe batuyemo turi muri 17 tumaze gushyirwamo amashami ya Isange One Stop Center.
IP Uwimana yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko rivugitse, rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryanakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.
Yabasobanuriye ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye nko kubakubita , kubavana mu ishuri, no kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo kandi ababyeyi cyangwa undi ubarera bafite ubushobozi, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse cyangwa gutinda kubikora, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.
Yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhohotera abana, no gufata ku ngufu, bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, kandi ko kubera baba badatekereza neza, bakora n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko kandi biteza umutekano muke nko gukubita no gukomeretsa, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.
IP Uwimana yabasobanuriye ko ufasha uwafashwe ku ngufu cyangwa umwana wasambanyijwe, agomba kubungabunga ibimenyetso by’icyo cyaha, kandi akihutira kugeza uwakorewe iryo hohoterwa ku Isange One Stop Center cyangwa kwa muganga, naho mu gihe adafite amakuru ahagije y’uko yabigenza agahamagara nomero za terefone zitishyurwa ari zo : 3029 (Isange One Stop Center), 116 (Gutanga amakuru ku ihohoterwa ryakorewe umwana) na 3512 (Gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe umwana.)
Yababwiye ati: " Mwe mumaze gusobanukirwa ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhohotera abana no gufata ku ngufu, mujye mukangurira abandi kwirinda ibyo byaha kandi bahe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora".
Umwe muri abo bagize Komite zo kwicungira umutekano wo mu karere ka Kirehe witwa Nkurunziza Christophe yagize ati:"Abagabo bamwe bazi ko gukubira abagore babo ari byo bituma babubaha. Ibyo aho kugira ngo bibaheshe icyubahiro bitera amakimbirane hagati y’abashakanye. Bombi bakwiye kubahana. Ntawe ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera ko ari igitsina runaka ."
Yakomeje agira ati:" Aya mahugurwa ni ingenzi kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, n’uko nafasha uwakorewe ibyo byaha ."
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yabahaye maze asaba bagenzi be gukurikiza inama yabagiriye no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.
Kinyarwanda
English











