Polisi y’ Rwanda yashyize ahagaragara urundi rutonde rw’abatwara ibinyababiziga batubahiriza isaha ya saa tatu z’ijoro, isaha yashyizweho kugira ngo buri muntu abe yavuye mu nzira mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafashwe n’abapolisi nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Leta bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza y’abapoilisi kuko iyo babwiwe kujya aho bagomba kujya babirengaho bakigira ahandi.
Urutonde rushya rugizwe n’abatwara ibinyabiziga 72 bose bafatiwe mu mujyi wa Kigali, bafashwe hagati ya tariki ya 16 na 26 Nyakanga 2020.
Uru rutonde ruje rukurikira urundi ruherutse kujya ahagaragara mu minsi ishizwe rwari ruriho abantu 498, aba nabo bakaba bararenze ku mabwiriza yo kubahariza amasaha yo kuva mu muhanda kuva muri Mata uyu mwaka.
Abantu 203 bonyine nibo bubahirije amabwiriza Polisi yari yatanze mu itangazo ubwo yabasabaga kwishyikiriza Polisi ku biro byayo ku ntara no ku turere cyangwa ku cyikcaro cy’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima ku bari mu mujyi wa Kigali.
Kanda hano: Urutonde rw'abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera araburira buri muntu wese urenga ku mabwiriza Leta nkana ndetse akagerekaho no kutubahiriza amabwiriza y’abapolisi bari mu kazi ko abazajya babifatirwamo bazajya bashakishwa bahanwe.
Yagize ati “Iyo urenze ku mabwiriza ya Leta by’umwihariko amasaha yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, abapolisi bakakubwira aho ugomba kujya wowe ukabirengaho ukigira aho ushaka ntacyo bizakumarira kandi biroroshye kugushaka ndetse no kumenya aho ikinyabiziga wari utwaye aho uherereye.”
Muri iki cyumweru dusoza Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba nshya zo kubahiriza amabwiriza ndetse ishyiraho uburyo bushya bwo gutahura abica amategeko. Zimwe muri izo ngamba ni ugukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha gutahura abantu bose barenga ku mabwiriza, kumenyasha abakoresha ko hari umukozi we wafashwe yarenze ku mabwiriza kugira ngo nabo babafatire indi myanzuro.
CP Kabera yagize ati “Niba bakubwiye kujya muri sitade cyangwa ahandi hantu hateganyijwe ntibivuze ko ugiye gufungwa, nk’uko twabivuze mbere hariya hantu tuhajyana abantu kugira ngo tugabanye ingendo mu masaha ya nyuma ya saa tatu."
INKURU BIJYANYE: COVID-19: Polisi iraburira abarenga ku mabwiriza bahabwa n’abapolisi bari mu kazi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba umuntu wese uzi ko ari ku rutonde rw’abarenze ku mabwiriza ko ku bushake bwe yakwishyikiriza Polisi.
CP Kabera kandi yavuze ko byamaze kugaragara ko abenshi mu barenga ku mabwiriza babikora mu minsi isoza icyumweru, abenshi bakaba baba bavuye mu birori bitandukanye.
Aha niho umuvugizi wa Polisi ahera yongera gukangurira abantu kuba aho bagomba kuba bari kandi bakahaba mu gihe gikwiye, bakahakorera ibyemewe.
Ati “Ibirori bibera mu ngo ntabwo byemewe, utubari turakomeza gufungwa, ndetse n’ubwo insengero zafunguwe nazo zigomba kubahiriza amabwiriza zahawe bitaba ibyo zizongera zifungwe.”
Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kujya bakangurira abayoboke babo kujya bubahiriza amabwiriza ya Leta cyane cyane kubijyanye n’isuku. Yakomeje asaba abantu gucika ku muco wo kuramukanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana kuko biri mu bikwirakwiza icyorezo cya COVID-19 mu buryo bwihuse.
Yasabye abantu bari mu duce twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ku bw’inyungu z’ubuzima bwabo ndetse no kwirinda gukwirakwiza icyorezo. Yabibukije ko umuti n’urukingo bya COVID-19 ari ukubahiriza amabwiriza uko yakabaye hatabayeho kuyubahiriza igice.
Kinyarwanda
English











