Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: Polisi yongeye kuburira abantu kujya bategura ingendo zabo birinda kurenza isaha ya saa mbiri

Polisi y’u Rwanda iraburira abaturarwanda ko hakajijwe ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ariko cyane cyane hongerwa ibikorwa byo kugenzura abarenga ku masaha ya nimugoroba aho abantu bose bategetswe kuba bageze aho bataha mbere ya saa mbiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe, akenshi ugasanga ari abagenzi bajya cyangwa bava mu Ntara.

Yagize ati  “Kuva tariki ya 23 muri uku kwezi (Ukuboza) hagaragaye imibare myinshi y’abantu bajya cyangwa bava mu ntara, ikibabaje ni uko abenshi muri bo bibagiwe ko hari amabwiriza agomba kubahirizwa muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19, harimo no kubahiriza amasaha. Kabone n’ubwo turi mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka birabujijwe ko umuntu yageza saa mbiri z’umugoroba ataragera aho ataha, ingendo zihagarara saa mbiri z’umugoroba zikongera gusubukurwa saa kumi za mugitondo.”

CP Kabera yakomeje avuga ko muri ibi bihe hakigaragara abatanga serivisi zo gutwara abagenzi bakazitanga mu masaha atemewe, rimwe na rimwe bitwaza ko turi mu bihe by’iminsi mikuru.

Ati “Turagira ngo bisobanuke neza, isaha ya saa mbiri ni isaha aho buri muntu agomba kuba ari iwe mu rugo ntabwo ari isaha yo kuba ujya mu rugo. Iminsi mikuru isoza umwaka ntabwo yahinduye amabwiriza yashyizweho na Leta. Abagenzi ndetse n’abafite ibigo bitwara abagenzi bagomba gutegura ingendo zabo ku buryo nta muntu iriya saha izajya isanga mu muhanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta muntu uzahagarikwa mbere ya saa mbiri,  ariko yaba umugenzi cyangwa umushoferi uwo isaha izagereraho ari mu modoka, mu kigo abagenzi bategeramo imodoka, uzaba agenda n’amaguru cyangwa ari kuri moto cyangwa igare azahagarikwa ajyanwe ahabugenewe ahanwe nkuko biteganywa. Yibukije abantu ko muri gare cyangwa mu modoka atari ahantu hagenewe kurara abantu barenze ku mabwiriza.

Yagiriye inama abatanga serivise zo gutwara abagenzi kujya batanga amatike ajyanye n’amasaha y’aho abagenzi bajya, ujya kure ku buryo isaha ya saa mbiri iza kumusanga mu nzira ntahabwe itike. Yanagiriye inama abagenzi kujya bategura ingendo zabo hakiri kare ku buryo bagerera ku gihe aho bajya.

Yagize ati ”Ntibyumvikana ukuntu waha umugenzi itike ijya mu Karere ka Huye kandi ahagurutse muri gare ya Nyabugogo saa kumi n’ebyiri. Byanze bikunze isaha ya saa mbiri izagera bataragera i Huye, birasaba ko yaba umugenzi cyangwa abakora mu bigo bitwara abagenzi bategura neza ingendo bakubahiriza amasaha.” 
Tariki ya 24 Ukuboza muri gare ya Nyabugogo hagaragaye umuvundo w’abagenzi bajyaga mu Ntara z’Igihugu, byatumye hashakwa ahandi abantu bajya gutegera imodoka kugira ngo uwo muvundo ugabanuke hubahirizwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyane cyane intera hagati y’umuntu n’undi.

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu gutegura ingendo zabo bakurikije uburebure bw’urugendo bafite kugira ngo bibafashe kugera aho bataha mbere ya saa mbiri z’umugoroba.