Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: Polisi yibukije abantu ko kuba hasubukuwe zimwe muri serivisi atari umwanya wo kurenga ku mabwiriza

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda ko kuba hasubukuwe zimwe muri serivisi ndetse n?ingendo  atari umwanya wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Yagarutse kuri bamwe mu bantu bakora ingendo zitari ngombwa nko gusurana, gutwara abagenzi barenga 50% mu modoka za rusange ndetse n?abakunda guhinyuza inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry?amabwiriza.

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Kanama nibwo hatangira gushyirwa mu bikorwa ibyemezo by?Inama y?Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021. Bimwe mu byemezo byafashwe ni uko uturere 8 n?Umujyi wa Kigali bari bamaze iminsi 15 muri gahunda ya  Guma mu Rugo bayivamo ndetse n?ingendo zigasubukurwa mu gihugu hose usibye imirenge ikiri muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2021

Mu butumwa bwa CP Kabera yibukije abantu ko ingendo zemewe ariko COVID-19 yo iracyahari kandi hari uturere tukigaragaramo imibare myinshi y?abandura, abasaba kudakora ingendo zitari ngombwa. Yanagarutse ku bantu bashobora kwitiranya ibintu cyane cyane ku mabwiriza ajyanye n?imihango y?ubukwe.

Yagize ati? Kuri iyi tariki ya 01 Kanama ingendo zirasubukurwa mu gihugu hose , ariko hari abantu babigira gahunda yo gusurana, ingendo ziremewe ariko ni iza ngombwa zijyanye na serivisi zemewe ntabwo ari ugufata umuryango wose ngo mujye gusura abavandimwe mugende mubeyo kandi mutanisuzumushije ngo mumenye uko muhagaze. Hari imihango y?ubukwe yemewe ariko igomba kujyamo abantu 10 gusa (imbere ya Leta no mu nsengero) ariko uzasanga hari abantu bazashyiramo indi mihango nko gusaba no gukwa, kwiyakira, Bridal shower,?.)

CP Kabera yagarutse ku bantu biha kugenekereza  no guhinyuza  ku mabwiriza Leta iba yatanze ugasanga bararenga ku mabwiriza, yabibukije ko abazabifatirwamo bazabihanirwa.

Ati?Hari abantu babona isaha yo gufunga ibikorwa igeze aho gukinga ngo batahe ahubwo bakingiranira mu nzu y?ubucuruzi  atari nayo babamo, abantu benshi ibi bintu bakunze kubikora bakabizira. Ikindi ni abantu biha guhinyuza, umuntu agakora ibintu avuga ko Polisi itari bumubone, umushoferi  ugasanga yarengeje  umubare wa 50%  akavuga ko Polisi itari bumubone,abambara nabi agapfukamunwa n?ibindi.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yibukije abaturarwanda ko ushobora guhinyuza Polisi y?u Rwanda cyangwa izindi nzego z?Igihugu ariko ntiwahinyuza Koronavirusi.  Yanavuze ko bitakoroha guhinyuza Polisi y?u Rwanda cyangwa izindi nzego kuko hari benshi bajya babigerageza bagafatwa bakabihanirwa. Yavuze ko Polisi y?u Rwanda yiteguye kugenzura uko amabwiriza mashya yubahirizwa.

Ati? Polisi iri mu ntara mu turere no mu mirenge, mu mihanda hari Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka hari abapolisi. Polisi ikorana n?izindi nzego hagafatwa ingamba zo kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa, ariko turagira ngo tubwire abatwara abantu ko aribo bafite inshingano kuko urenza umubare wagenwe azabihanirwa ahombe.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yagarutse ku bantu bamaze iminsi bafatwa bari mu bikorwa bitemewe nk?ibirori, kujya ku misozi gusenga,abagenda mu mihanda badafite impushya n?abagenda mu masaha ya nijoro(Curfew).  Yasabye abaturage kwitwara neza  bubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kugira ngo icyorezo kirangire  bisubirire mu mirimo yabo uko bisanzwe.

Yibukije abantu bafite za resitora ko nta muntu wemerewe kwicaramo ngo ahabwe serivisi, abakeneye sirivisi za resitora nk?amafunguro bazajya babijyana iwabo mu ngo. CP John Bosco Kabera yagaragaje ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 asobanutse kandi ko Polisi y?u Rwanda yiteguye kuzakomeza kuyasobanurira abaturarwanda.