Polisi y'u Rwanda irasaba abaturarwanda kutarenga ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi n'ubwo hari imwe mu mihango yemewe gukorwa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yiteguye kugenzura ko imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yubahirizwa ndetse n'amabwiriza ya Minisiteri y'ubutegetsi bw 'igihugu, ndetse n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB).
Yagize ati "Ubukerarugendo, inama zibera mu mahoteri, imihango y'amadini n'amatorero nko gusezeranya abashyingiwe, gushyingura biremewe ariko hakubahirizwa amabwiriza atuma buri muntu yirinda ikwirakwira rya COVID-19."
CP Kabera yibukije abantu ko mu nsengero hatagomba kurenga abantu 30 ari abaje mu bukwe cyangwa guherekeza uwitabye Imana cyo kimwe n'ugiye kwakira abantu ntagomba kurenza abantu 30.
Yavuze ko intebe zo mu nsengero zigomba kubanza gusukurwa n'amazi meza n'isabune cyangwa ya miti yabugenewe mbere y'uko abantu bazicaraho ndetse hagati y'umuntu n'undi hakajyamo intera ya metero ebyiri. Abantu bakambara udupfukamunwa, usibye abageni, kwirinda gutizanya ibitabo byanditsemo ijambo ry'Imana, guhererekanya indangururamajwi kandi bakirinda kurambika ibiganza ku bageni n'andi mabwiriza.
Abantu baragirwa inama yo gutegurira ibirori ahantu hagari kugira ngo bitaba intandaro y'uko umuntu yanduza undi. Ibi kandi birareba abanyamahoteri yahawe uburenganzira bwo kwakira abantu.
CP Kabera yagize ati "Hari zimwe muri serivisi zasubukuwe zirimo gukora.Turasaba abaturarwanda kubahiriza amabwiriza,
umubare wemewe niba ari 30 ni 30 nta kubarenza. Barasabwa kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y'ubutegetsi bw 'igihugu, uzabirengaho azirengera ingaruka. "
CP Kabera yasabye abantu guhitamo neza bakirinda kuba ba nyirabayazana b'icyorezo cya COVID-19 aho bari hose.
CP Kabera yongeye kwibutsa abantu kujya bambara neza agapfukamunwa
igihe bari mu ruhame.
Yagize ati "Abantu turabakangurira kwambara neza agapfukamunwa
kagapfuka umunwa n'amazuru igihe cyose bari mu bantu benshi, gushyira intera hagati yabo, guhitamo ingendo za ngombwa, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana, gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabune kandi bakubahiriza amasaha yagenwe yo kugera mu rugo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yashimiye abantu bahisemo neza mu bukangurambaga bugira buti "NtabeAriNjye", bakubahiriza amabwiriza ndetse bakagaragaza abayarengaho nkana.
Kinyarwanda
English











