Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kubahiriza amasaha yashyizweho muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi igihe babafashe barenze ku mabwiriza. Abantu baributswa ko guhera saa tatu z’umugoroba buri muntu agomba kuba yageze iwe mu rugo akongera gusubukura ingendo guhera saa kumi n’imwe za mugitondo.
Ibi Polisi ibivuze nyuma y’aho kuri ubu ifite urutonde rw’abantu benshi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo nyuma bakanga kwerekeza aho babwiwe nyamara abapolisi basigaranye ibyangombwa by’ibinyabiziga.
Raporo y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko guhera muri Mata uyu mwaka wa 2020 abantu bagera kuri 498 bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza ajyanye no kubahiriza amasaha yo gukoresha umuhanda nijoro hanyuma abapolisi bababwira kwerekeza aho bajya bakanga kujyayo bakigendera. Iyi raporo kandi igaragaza ko abantu bagera kuri 495 bose bafatiwe mu mujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza bahawe n’abapolisi.
Aha ni umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ahera aburira abantu bose kwirinda gusuzugura amabwiriza ya Leta ndetse no kwirinda gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi igihe bari mu kazi. Yashimangiye ko hari umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe byo kurwanya Koronavirusi.
Yagize ati “Mbere na mbere abantu bagomba kubahiriza amasaha yashyizweho na Leta, amasaha batagomba kurenza bakiri mu mihanda muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Ikindi iyo uhagaritswe n’abapolisi ujye ubyubahiriza ujye aho bakweretse kujya kandi unahajyane ikinyabiziga ufite.”
Yibukije abantu ko igihe bazajya barenga ku mabwiriza yatanzwe n’igihugu cyangwa bahawe n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko bazajya bakurikiranwa bafatwe.
CP Kabera yaboneyeho guhumuriza abantu ko aho boherezwa iyo bafashwe barenze ku masaha muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 baba batagiye gufungwa.
Yagize ati “Nta muntu ukwiye kwanga kujya aho abapolisi bamubwiye kujya igihe yarengeje amasaha yagenwe kuko ntawe uba ugiye gufungwa. Polisi igira za kasho ifungiramo abanyabyaha, aboherezwa muri ariya masitade baba bagiye kumvwa impamvu zabo nyuma bakaganirizwa bagasubizwa ibyangombwa byabo bagataha. Biba biri no mu rwego rwo kurwanya umuvundo w’ibinyabiziga biba biri mu muhanda”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abantu banga kubahiriza amabwiriza bahawe n’abapolisi birengagiza ko baba basigaranye ibyangombwa byabo ari nabyo bishingirwaho bagashakishwa. Yagiriye inama buri muntu wese uzi ko yarenze ku mabwiriza y’abapolisi akanga kujya aho bamubwiye kandi barasigaranye ibyangombwa bye ko yakwishyikiriza ubuyobozi bwa Polisi bitarenze tariki ya 24 Nyakanga uyu mwaka.
Abari mu mujyi wa Kigali bagana ku kicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kiri ku Muhima, abari mu ntara bagana ku biro bya Polisi ku ntara cyangwa ku biro bya Polisi mu karere, Abatazabyubahiriza baramenyeshwa ko bazashakishwa bagafatwa.
ITANGAZO BIJYANYE
https://police.gov.rw/fileadmin/templates/documents/UMUJYI_WA_KIGALI.pdf
Kinyarwanda
English











