Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: Hatangiye kubahirizwa ibwiriza ryo guhagarika ingendo guhera saa mbiri z'umugoroba

Polisi y'u Rwanda iributsa abaturarwanda ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukuboza ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

Aya akaba ari amwe mu mabwiriza n’ingamba byafashwe n’Inama y'Abaminisitiri iheruka guterana tariki ya 14 Ukuboza.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagiriye inama abaturage muri rusange ko muri gahunda zabo zose bafite muri iyi minsi bagomba gukurikiza n’aya mabwiriza yashyizweho.

Yagize ati “Hagati ya tariki 15 na 21 Ukuboza, Leta yashyizeho amasaha yo kugenda, aho abantu basabwaga kugera mu ngo zabo saa tatu z’ijoro bakongera kuzisubukura saa kumi za mugitondo. Ariko guhera uyu munsi tariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 4 Mutarama 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.”

Izi zikaba ari ingamba Leta yashyizeho kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya COVID-19 cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru iteganyijwe imbere. Ni muri urwo rwego, CP Kabera yibutsa buri wese gutegura gahunda ze neza uko bikwiye azirikana ko agomba kuba saa mbiri yageze mu rugo.

Yagize ati "Turi mu cyumweru cyo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka n’iminsi y’ikiruhuko myinshi, ibi ntibigomba kuba intandaro y’ikwirakwizwa rya COVID-19. Birabujijwe ko abantu bateranira hamwe bayizihiza, iki ntabwo ari cyo gihe cyo gutegura cyangwa gukorera ibirori mu ngo zanyu mwahuje abantu benshi. Irinde wowe ubwawe, ubahiriza amabwiriza yashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima ndetse n’izindi nzego, irinde ko Polisi yaza iwawe kubera kutubahiriza amabwiriza cyangwa kubera amakosa yawe.”

CP Kabera yavuze ko ibyavuzwe n’Inama y'Abaminisitiri ku Karere ka Musanze bitahindutse.

Yagize ati “Ingendo zirabujijwe mu Karere ka Musanze guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo; inama ntabwo zemewe kugeza mu byumweru bitatu biri imbere, insengero zemerewe gusengerwamo; bazajya basenga rimwe mu cyumweru batarengeje 30 ku ijana by'abaterana.” 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje asaba abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza asanzwe yashyizweho n’urwego rw’ubuzima nko kwambara neza agapfukamunwa gapfutse umunwa n’amazuru, gushyira intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune, kwishyura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

CP Kabera yagize ati “Polisi y’u Rwanda ikorana n’abafatanyabikorwa barimo inzego z’ibanze, inzego zikorana na Polisi mu gukumira ibyaha nk’urubyiruko rw’abakorerabushake, mu kwigisha abaturage uburyo bashyira mu bikorwa ayo mabwiriza. Turashimira abubahiriza aya mabwiriza, tunasaba ko hakomeza ubufatanye binyuze mu guhanahana amakuru y’abarenga ku mabwiriza nka resitora, amahoteli bakunze kurenga ku mabwiriza bagakoramo utubari, ndetse n’abashinga utubari mu ngo zabo.” 

Kugeza tariki ya 21 Ukuboza, mu Rwanda abamaze kawandura COVID-19 ni 7,402, abamaze gukira ni 6100, abakirwaye bangana na 1,237 mugihe umubare w’abamaze guhitanwa na COVID-19 mu gihugu hose ari 65.