Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: Abaturarwanda barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza kugira ngo hasezererwe gahunda ya guma mu rugo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare nibwo inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Bimwe mu byo iyi nama  yemeje  harimo ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19  ingamba zose zisanzwe mu gihugu  harimo na gahunda ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali zikomeza gukurikizwa guhera ku itariki ya 3 Gashyantare  kugeza tariki ya 7 Gashyantare2012. Kuva tariki ya 8 hazatangira kubahirizwa ingamba nshya harimo izihariye ku Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubuzima Dr  Daniel Ngamije ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP  John Bosco Kabera bari mu makuru kuri  Televiziyo y’u Rwanda basobanurira abaturarwanda ibikubiye mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yari imaze guterana ariko bagaruka ku ngamba zafashwe zijyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Aba bayobozi bagarutse cyane kuri iki cyumweru cyongeweho cyo gukomeza kubahiriza ingamba zari zisanzweho kugeza tariki ya 7 Gashyantare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  yavuze ko buri muntu agomba kumva ko afite inshingano zo kubahiriza amabwiriza y’inama ya  Guverinoma uko aba yatanzwe hatabayeho gusunikana n’inzego.  Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza guha uruhushya abantu bafite impamvu zumvikana kandi zizwi nk’uko biri mu nshingano zayo, ariko yagarutse ku bantu buririra k'uruhushya bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati  “Ibikorwa byemewe gutangirwa uruhushya birazwi, Polisi niyo yemerewe gutanga uruhushya kandi ni uburenganzira bw'abantu guhabwa uruhushya, ariko niba warusabye ukaba utararuhabwa ntiwemerewe kwiha uburenganzira ngo ugende. Guhererekanya amakuru yo kugira ngo bakore amakosa  bitwaje impushya bahawe birabashyira mu kaga, amayeri  yose bakoresha  turayazi nibahimba n’andi tuzayamenya.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Yagarutse no kubantu barenga ku mabwiriza yo gukora Siporo aho babwiwe ko Siporo itangira gukorwa mu gitondo saa kumi n’imwe kugeza saa tatu ariko kugeza ubu hakaba hakigaragara abantu bakora siporo nyuma ya saa tatu ndetse no ku mugoroba.

CP Kabera yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize mu gihugu hose hagaragaye  abantu  bagenza amaguru bafashwe barenze ku mabwiriza atandukanye bangana  11630,abagera ku 2 066 bafashwe banywa inzoga abandi bazigurisha mu tubari, hafashwe imodoka zarenze ku mabwiriza zigera ku 2218, Moto 912 n’amagare 612. Umuvugizi wa Polisi yagaragaje ko n’ubwo hari amabwiriza agenda asohoka kandi agasobanurirwa abaturarwanda hari abandi biyemeje kujya banyuranya nayo nkana

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagaragaje ko gahunda ya guma mu rugo abatuye Umujyi wa Kigali bari bamazemo ibyumweru bibiri  yatangiye gutanga umusaruro ugaragara akurikije ibipimo inzego z’ubuzima zagiye zifata ku miterere y’icyorezo cya COVID-19. Yagaragaje ko mbere y’uko gahunda ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali itangira Umujyi wa Kigali wari ufite abandura iyi ndwara benshi uteranyirije hamwe izindi Ntara. Yavuze ko aho hagiriyeho iyi gahunda Umujyi wa Kigali hari icyagabanutseho usibye ko bitaragera ku bipimo byifuzwaga ariyo mpamvu hiyongereyeho indi minsi.

Minisitiri Ngamije yagize ati  “Kuva mu cyumweru gishize imibare yagaragaje  ko ubwandu buri hasi (imibare yabaye mike) ugereranyije n’izindi Ntara. Muri iyi minsi itatu ishize nibwo bwa mbere twongeye kugira abarwayi bashyashya dusezerera umubare wabo ukaba uruta uw' abarwayi twakira, bivuze ko umubare w’abarwayi bashyashya twakira uwo mubare urimo gutangira kugabanuka.”

Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe muri wikendi ebyiri (weekend) bwagaragaraje ko ubwandu buri mu tugari tw’Umujyi wa Kigali hafi ya twose uretse utugari turi mu gice cy’icyaro mu Karere ka Gasabo, abibasiwe cyane ni abari mu myaka yo hejuru (abantu bakuze cyane) n'abafite indwara za karande.

Ati  “Ku bantu twagiye dusura mu Mujyi wa Kigali byibura nka 5% ku bantu twagiye dusuzuma twasanze hari abarwayi bamwe bafite ibimenyetso, abandi mu bafite hejuru y’imyaka 70 cyangwa bafite izindi ndwara karande muri ibyo byiciro twagiye dusangamo abarwayi mu tugari tugize Umujyi wa Kigali hafi ya twose.”

Yakomeje asobanura ko gahunda ya guma mu rugo ari kimwe mu bituma ubwandu bwa COVID-19 budakomeza gukwirakwira kuko iyo hari ufite ubwandu ashobora kubwanduza abo bari kumwe gusa cyangwa ntanabanduze bitewe n'uko bakurikije amabwiriza ariko bikorohera inzego z’ubuzima kubakurikirana aho bari mu rugo.

Ati  “Uyu munsi wa none umusaruro turimo  kuwukozaho imitwe y’intoki  ubu tugeze kuri 6 cyangwa 7 ku icumi ku byo twari duteze nk’umusaruro. Turasaba ko icyumweru cya Gatatu abanyarwanda bumve ko ari ukugira ngo dushimangire ibyo twari tumaze kubona nk’ibisubizo ku kibazo twari dufite cy’ubwandu bukabije mu Mujyi wa Kigali.”

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Anastase  Shyaka 

Minisitiri Anastase Shyaka yavuze ko gahunda ya guma mu rugo hari abantu isharira ariko ni umuti abantu bagomba kwihanga bakawunywa kuko nicyo gisubizo dufite.

Yagize ati  “Iyi 60-70% Minisitiri w’ubuzima yavugaga twari tumaze gusarura muri ibi byumweru bibiri tugabanyeho n’iyo 30-40% isigaye tuyibone muri iki cyumweru kiri imbere. Guma mu rugo ntabwo iryoshye, ni umuti usharira turabizi, icyo ubuzima busaba turasimbuza guma mu rugo .”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021 mu Rwanda habarirwaga abantu ibihumbi 15, 688 bamaze kwandura COVID-19 kuva muri Werurwe iki cyorezo kigeze mu Rwanda,  kuri uyu wa Kabiri hari handuye abantu 229. Kuri uwo munsi hari hapfuye abantu 7 bose hamwe baba 205, ni mugihe abantu 473 bari bakize COVID-19 bose hamwe baba 10,745.