Ku mugoroba wa tariki ya 12 Kamena 2021 nibwo inama y?abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateranye.Iyi nama yashyizeho amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni amabwiriza agomba kubahirizwa mu gihe cy?ibyumweru bibiri.
Kimwe mu bintu bishya biri muri aya mabwiriza, ni uko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z?ijoro kugera saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbili z?ijoro. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by?umubare zagenewe gutwara.
Ku bijyanye n?insengero, umubare w?abemerewe kuzijyamo wagabanyijwe uvanwa kuri 50% ushyirwa kuri 30%. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizakomeza gukora ariko ntibirenze 10% by?ubushobozi bwabyo bwo kwakira abantu, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19?. Minisiteri ya Siporo ni yo izatanga amabwiriza arambuye agomba kuzajya akurikizwa kuri iyi ngingo.
Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y?u Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kamena Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda ari kumwe na Minisitiri w?ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w?ubutegetsi bw?Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi na Minisitiri w?ubucuruzi n?inganda Beata Uwamaliza Habyarimana bongeye gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza mashya.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagarutse ku mvugo ya bamwe mu baturarwanda bavuga ko Koronavirusi bazabana nayo bisa nk?aho kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda ntacyo bibabwiye. CP Kabera yibukije abafite iyo mvugo ko atari amahitamo y?u Rwanda.
Ati? Hari imvugo ifitwe na bamwe mu baturarwanda aho bavuga ngo Koronavirusi tuzabana nayo. Iyo mvugo ntabwo ari amahitamo y?Igihugu cyacu kandi simpamya ko hari n?umuntu ku giti cye wabihitamo,turasaba abaturarwanda kubahiriza amabwiriza mashya uko agenda atangwa kugira ngo dutsinde iki cyorezo.?
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yavuze ko amabwiriza agomba kubahirizwa ku gipimo cya 100% kandi buri muntu, ibigo, ahahurira abantu benshi bakabigira ibyabo badategereje urwego urwo arirwo rwose.
Ati? Buri muntu yubahirize amabwiriza nta gukorera ku jisho, abafite ibikorwa by?ubucuruzi bashyireho abantu bigisha cyangwa bakangurira abakiriya babo kubahiriza amabwiriza. N?ahandi hose aho abantu bakorera habe itsinda ry?abantu bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry?amabwiriza batagombye gutegereza Polisi,inzego z?ibanze cyangwa urubyiruko rw?abakorerabushake.?
Minisitiri w?ubuzima,Dr Daniel Ngamije yavuze ko gushyiraho amabwiriza mashya byaturutse ku kuba imibare yafashwe mu byumweru bibiri bishize mu kwezi kwa Kamena yagaragaje ko abantu barimo kurushaho kwandura COVID-19.
Yagize ati? Hagati ya Mata na Gicurasi wasangaga ku munsi dufite abantu batarenga 50 banduye COVID-19, ariko mu byumweru bibiri bishize muri Kamena imibare yagiye yiyongera ku buryo tariki ya 12 twabonye abantu 284.Abenshi barimo kugaragara mu Mujyi wa Kigali rwagati (Downtown) no mu Karere ka Rubavu.?
Yakomeje agaragaza impamvu zitandukanye harimo kudohoka kwa bamwe mu baturage, urujya n?uruza rw?abantu baherutse kuva mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera umutingito w?ikirunga, abanyeshuri mu mashuri, abava mu gihugu cya Uganda, amahuriro atemewe nk?ibirori n?utubari twa rwihishwa.
Minisitiri Ngamije yavuze ko Leta irimo gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bakingirwe,abasaba kwihangana nibura nk?amezi 6 ari imbere ubuzima bushobora kuzasubira uko bwahoze.
Ati? Kwikingiza ntabwo birinda kwandura COVID-19% ariko hari icyo bifasha kuko n?uwanduye ntabwo aremba cyangwa ngo agaragaze ibimenyetso. Leta irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bakingirwe, turabasaba kwihangana nk?amezi atandatu ari imbere hari igihe ubuzima bwasubira uko bwahoze mbere.?
Minisitiri w?ubutegetsi bw?Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko inzego z?ibanze ku bufatanye na Polisi bagiye gushyira imbaraga nyinshi ku tubari kuko na two byamaze kugaragara ko turi mu birimo gukwirakwiza icyorezo. Gusa yasabye abaturage kwirinda COVID-19 aho kwirinda Polisi cyangwa umuyobozi mu nzego z?ibanze.
Yagize ati?Abantu barafatwa banze kubahiriza amabwiriza bagahanwa ugasanga barimo gutera hejuru bavuga ngo Polisi. Birinde kurenga ku mabwiriza aho kwinubira Polisi cyangwa abayobozi mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry?aya mabwiriza.?
Minisitiri Gatabazi yanasobanuye neza ibijyanye n?amabwiriza ajyanye n?imihango y?ubukwe aho yavuze ko abantu 30 bemerewe kujya mu mihango yo gushyingira imbere y?amategeko no mu rusengero ariko bagahita bataha. Avuga ko imihango yo gusaba no gukwa no kwiyakira izajya ibera mu mahoteli cyangwa mu busitani itagomba kubera mu rugo rw'umuntu, ikitabirwa n?abantu 30% bitewe n?ingano y?abantu aho hantu hasanzwe hakira kandi abo bantu bakaba baripimishije icyorezo cya COVID-19 bitarenze amasaha 72 ni ukuvuga iminsi 3. Yavuze ko abafite ibikorwa byo gukodesha ahahurira abo bantu, inzego z?ibanze, Polisi n?inzego z?ubuzima zizakomeza gukorana kugira ngo ibyo bintu bizage bisuzumwa ko byubahirijwe.
Minisitiri w?ubucuruzi, Beata Uwamaliza Habyarimana yavuze ko ingamba zafashwe zikomeye,asaba abacuruzi kugira uruhare mu kurwanya iki cyorezo aho bakorera bakareka umuco mubi wo gucunga ku jisho mu kubahiriza ingamba.
Ati? Mbere y?uko imyanzuro mishya ijya ahagaragara hari abari bazi ko hasohokamo imyanzuro ikomeye cyane.Iyi yafashwe nayo ntabwo yoroshye na gato kandi byose biri mu nyungu zo kurengera ubuzima kandi n?ibikorwa bizamura ubukungu bidahagaze. Abantu bakomeze gukaraba intoki n?amazi meza n?isabune,bambare agapfukamunwa neza,bahane intera banakomeze guhanahana amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga.?
Minisiteri y?ubuzima ivuga ko inkundura ya gatatu y?icyorezo cya COVID-19 irimo guca amarenga mu Rwanda ariko haracyari uburyo bwo kuyihagarika.

Kinyarwanda
English









