Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena, Ingabo na Polisi z'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego basoje ku mugaragaro ibikorwa bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere (CORwanda24) bikubiyemo imishinga n’inkunga yo kubafasha mu iterambere.
Ibi bikorwa byakorewe mu gihugu hose mu gihe cy'amezi atatu ku bufatanye n'inzego z'ibanze, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora: Ubufatanye bw'Ingabo z'Igihugu, Inzego z'Umutekano n'Abaturage mu Iterambere ry'u Rwanda.”
Hakozwe ibikorwa bifasha abaturage gukemura ibibazo bahura nabyo mu byiciro bitandukanye birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi, kubakira inzu imiryango itishoboye, kubaka ingo mbonezamikurire (ECD) no gutera inkunga amakoperative y'Imboni z'Impinduka.
Hubatswe ingo mbonezamikurire zigera kuri 15 zishyirwamo n’ibikoresho, inzu zigera kuri 31 zubakiwe imiryango itishoboye, hubatswe ibiraro 13 mu rwego rwo kunoza imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage, hatangwa amatungo agera kuri 800, abaturage bagezwaho amazi meza, tutibagiwe n’amato yashyikirijwe amakoperative atwara abantu n’ibintu mu mazi.
Mu gihe cy'amezi atatu ibyo bikorwa bimaze, abarwayi bagera ku bihumbi 72 bahawe serivisi z'ubuvuzi ku buntu, barimo abarenga ibihumbi 12 babazwe, hanatangwa inkunga y’arenga miliyoni 96Frw ku makoperative y’Imboni z'Impinduka.
Imboni z'Impinduka zigizwe n'urubyiruko rwanyuze mu bigo by'igororamuco, rwibumbiye mu makoperative arufasha mu bikorwa byo kwiteza imbere, kwirinda gusubira mu ngeso mbi no kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Hatanzwe kandi imodoka 5 n’amapikipiki 25 ku mirenge n’utugari byahize ahandi mu bikorwa by’indashyikirwa mu mutekano, isuku no kurwanya imirire mibi.
Ibi bikorwa byateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano z'ingabo z'u Rwanda (RDF) na Polisi y'u Rwanda (RNP) nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, izi nzego zombi zikaba zishimira abaturage ku ruhare n'ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n'iterambere ry'u Rwanda.