Cooperative ZIGAM-CSS ubusanzwe ifasha abasirikare, aba polisi ndetse n’abacungagereza, igiye gushiriraho abanyamuryango bayo uburyo bushya bwo kubona inguzazayo ntoya mu rwego rwo gufasha imiryango yabo.
Nkuko byatangajwe na Captain Augustin Kayigire, ukuriye ishami ritanga inguzanyo muri ZIGAMA-CSS, ngo ubu buryo bushya bwiswe ‘Family’ na ‘Ganza’ bukaba bugamije gufasha abafasha b’abakozi b’inzego zavuzwe haruguru, kubona izo nguzanyo ku buryo bworoshye, bityo kugira ngo babashe gukora imishinga iciriritse yo guteza ingo zabo imbre.
Ibi Captain Kayigire akaba yarabitangaje mu nama yabaye tariki ya 2 Ukwakira, ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Iyi nama ikaba kandi yari igamije gusobanurira aba Polisi kuri izi gahunda nshya.
Yasobanuye ko iyi gahunda yari yarakozwe nk’igerageza, ikaba yarakorewe ku miryango 60 bahawe iyi nguzanyo ndetse bakaba baranamaze kwishyura. Yavuze kandi ko ubu gahunda ihari ari uko ubu buryo bushya bwatangira gukorwa ku mugaragaro mu minsi ya vuba.
Yakomeje atangaza ko, uburyo bwa 1 bwo kubona inguzanyo bwa ‘Family’ budasaba ko, ushaka iyo nguzanyo yerekana ingwate, akomeza avuga ko uwiguza asabwa gusa kwerekana umushinga wizwe neza, inguzanyo itangwa kuri ubu buryo ikaba ari amafaranga y’u Rwanda 2,000,000 ndetse ikaba yishyurwa mu gihe cy’imyaka 2.
Ubundi buryo bwo kubona inguzanyo bwa ‘Ganza’ nkuko Kayigire yakomeje abitangaza ngo bwo bukaba busaba ingwate, iyo nguzanyo ishobora no kurenga amafaranga y’u Rwanda 2,000,000, ikaba yishyurwa mu gihe cy’imyaka 5.
Kayigi yakomeje ashishikariza aba Polisi kwaka izo nguzanyo mu gihe izaba yaratangiye gukora ku mugaragaro, kugira ngo babashe guteza imbere imiryango yabo.
Yasabye kandi abanyamuryango ba ZIGAMA-CSS kujya batinyuka kwaka n’izindi nguzanyo zitangwa n’iyo cooperative cyane cyane nk’inguzanyo y’igihe kigufi, igiciriritse n’iy’igihe kirekire.
Kinyarwanda
English











