Ubuyobozi bw’ishami rya Community Policing muri Polisi y’u Rwanda, burashimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu gufatanya gukumira ibyaha hirya no hino. Ubu bufatanye hagati y’impande zombi, nibwo ntandaro y’igabanyuka ry’ibyaha bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk’uko bitangazwa na ACP Damas Gatare, akaba akuriye Community Policing muri Polisi y’u Rwanda.
Ese ubusanzwe Community Policing ni iki? Igitekerezo cyo kuyishyiraho cyaje gute? Ese icyizere abaturage bafitiye Polisi y’u Rwanda ugereranyije na mbere cyifashe gute? Ibisubizo by’ibi bibazo ndetse n’andi makuru ku mikorere ya Community Policing ni mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iri shami.
Ikibazo: Community Policing ni iki? Yagiyeho ite? Igitekerezo cyo kuyishyiraho cyaturutse he?
Igisubizo: Community Policing ni ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha. Impamvu yashyizweho, ni uko abapolisi badashobora kuba hose. Nta mibare y’abapolisi yaboneka bo kurinda buri rugo. Niyo mpamvu umuturage nawe akwiye kumva ko umutekano umureba, bityo nawe akaba afite uruhare mu gufatanya kuwurinda.
Kuva rero Polisi y’u Rwanda yajyaho mu mwaka w’2000, ubuyobozi bwasanze ari ngombwa ko n’abaturage bagira uruhare mu kuwubungabunga no gukumira ibyaha.
Ikibazo: Ese abaturage baba bumva ndetse banasobanukiwe n’iryo hame ryo gufatanya mu kwicungira umutekano?
Igisubizo: Kuva ibikorwa bya Community Policing byatangira, twagiye duhura n’abaturage ndetse tukanaganira nabo. Baduhaye ibitekerezo bitandukanye ku mikorere y’uru rwego. Mbere y’uko Polisi y’u Rwanda ijyaho mu mwaka w’2000, hariho inzego eshatu: arizo gendarmerie, abitwaga ba IPJ ndetse na Police Communale.
Izo nzego rero n’ubwo zariho, zinakora inshingano imwe ijyanye n’umutekano, bigaragara ko zari zitatanyije imbaraga. Bityo rero hashyizweho Polisi y’umwuga. Icyo gihe kandi hari n’ikibazo cyo kutavuga rumwe no kudahuza hagati y’abaturage n’izo nzego zari zishinzwe kubacungira umutekano.
Inzego z’umutekano ibyo zikora, zibikorera abaturage, bityo rero nabo bakwiye kuziyumvamo. Muri iki gihe rero, abaturage bagira uruhare mu bikorwa bibaha umutekano usesuye kubera komite (CPC’s) bishyiriyeho zishinzwe gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha.
Ikibazo: Ese mu mikoranire yanyu n’abaturage, haba hari abapolisi mufite hirya no hino bashinzwe guhuza ibyo bikorwa byose byanyu n’abo baturage?
Igisubizo: Dufite abapolisi ku rwego rw’uturere no ku mirenge, bakaba bafatanya n’abaturage na komite zabo mu gusigasira uwo mutekano no gukumira ibyaha. Bikorwa mu buryo bwo guhererekanya amakuru no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byabo.
Ikibazo: Twagirango mutubwire uburyo bwo guhitamo abo bagize komite zo kwicungira umutekano?
Igisubizo: Bashyizweho hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri w’Umuteno mu gihugu. Ayo mabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta mu mwaka w’2008. Batorwa n’abaturage ku rwego rw’imidugudu n’utugari, bakaba bafasha abaturage kwikemurira ibibazo no kwishakamo ibisubizo, bakorana na Polisi, mu gukumira ibyaha bitaraba.
Ikibazo: Ese hari amahugurwa mubagenera?
Igisubizo: Yego. Abo bagize izo komite zo kwicungira umutekano duhura nabo kenshi, tukaganira nabo. Tubagerera amahugurwa n’ibiganiro binyuranye kugira ngo bajyane n’ibihe. Ibyo rero bituma bamenyana n’inzego zitandukanye bakorana nazo, bamenya neza aho bakorera n’ibindi.
Ikibazo: Ese mukorana gute n’izindi nzego mu tugari no mu midugudu ( DASSO, Abanyerondo n’abandi)? Ese ntimugongana mu kazi kanyu ko gucunga umutekano?
Igisubizo: Dukorana neza. Tubagira inama ku buryo bujyanye no gukora neza akazi. Turuzuzanya ndetse duhererekanya amakuru. Polisi ntikorera hose, ntiba ku rugo rwa buri muturage. Dukwiye rero gukorana kugira ngo twuzuze neza inshingano zo gucunga umutekano.
Ikibazo: Amateka atwereka ko mu bihe byashize, abaturage babonaga Polisi bakiruka. Ubu byifashe gute?
Igisubizo: Muri iki gihe, icyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), cyerekana ko 92% by’abaturage bafitiye icyizere Polisi n’inzego z’umutekano. Ntabwo inzego z’umutekano zibereyeho kubangamira inyungu n’iterambere ry’abaturage. Icyo cyizere rero kigaragarira mu bufatanye no mu bikorwa byiza bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Reka ntange ingero: Dufatanya n’abaturage mu gukora umuganda. Polisi kandi itanga umusanzu wayo mu kubaka amashuri, dufasha mu mibereho myiza y’abaturage, duha abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza, tubaha inzitiramibu, tubaha amatungo muri gahunda ya Girinka n’ibindi.
Ikibazo: Twagirango tugire n’icyo muvuga ku biyobyabwenge byugarije urubyiruko.
Igisubizo: Ikibazo cy’ibiyobyabwenge koko kirahari mu rubyiruko. Mu gushakira umuti icyo kibazo, dufatanya n’inzego zitandukanye. Dukangurira urubyiruko kubyirinda kuko bigira ingaruka mbi kuri bo ndetse no ku miryango yabo tutanibagiwe no ku gihugu muri rusange.
Tugira gahunda buri gihe zo kujya mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza. Dutanga ubukangurambaga mu kwirinda ibiyobyabwenge. Dufata umwanya munini kandi mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bwatangijwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame binyujijwe mu muryango Imbuto Foundation.
Ikibazo:Hari bamwe mubari muri izo komite bajya bagaragaraho amakosa; mubikemura gute kandi ni izihe ngamba mufite zo kubikumira?
ACP Gatare: Nkuko ntawe uri hejuru y’amategeko , buri wese asabwa kuyubahiriza .Buri wese muri bo wakora icyaha runaka, akurikiranwa n’amategeko ku giti cye, ntabwo ibyo yakora atatumwe n’urwego akorera byakwitirirwa urwo rwego. Ikindi mu kazi ko kurinda umutekano, hari amabwiriza ngenderwaho baba bahawe mu kazi, uyarenzeho rero nawe arabihanirwa. Aha kandi nakwibutsa ko abari muri izi nzego bose hari amahugurwa y’ibanze babanza guhabwa, ayo nayo abafasha kwitwara neza kandi amahugurwa ahora atangwa.
Ikibazo: Turagira ngo mugire ubutumwa mugeza ku baturage.
Igisubizo : turashimira abaturage hirya no hino mu gihugu kubera ubufatanye bwabo n’inzego z’umutekano mu kuwubungabunga. Turashimira kandi n’inzego zitandukanye dufatanya umunsi ku munsi mu gukumira ibyaha, tukaba dusaba ko ubwo bufatanye bwakomeza kurushaho kugira ngo dukomeze guharanira kubungabunga umutekano no guteza imbere igihugu cyacu.
Kinyarwanda
English











