Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) zigizwe n’abaturage batoranywa na bagenzi babo. Bakorera mu mirenge, utugari n’imidugudu aho bakusanya amakuru afasha mu kurwanya ibyaha, gukora ubukangurambaga bugamije guhashya icyaha no kumenyesha abaturage uburyo byagerwaho habayeho imikoranire. Kuri ubu abari muri iyi komite bagera ku 74,765 mu gihugu cyose.
Polisi y’Igihugu yakomeje gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi abaturage ku buryo bashobora kwicungira umutekano ndetse no kubafasha mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza yabo.
Polisi y’Igihugu itegura amahugurwa ahoraho agenerwa CPCs, agamije kububakira ubushobozi bugamije gukumira ibyaha, kwirinda akaduruvayo n’ibyaha binyuze mu gukorana na sosiyete.