Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Commissioner of Police Holomo Molibeli n'intumwa ayoboye basuye ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 28 Kanama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y?Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli ari kumwe n?intumwa ayoboye basuye ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Aba bashyitsi ubwo bageraga muri NPC bakiriwe n'umuyobozi w'iri shuri, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji. Yeretse abashyitsi amasomo atangirwa muri iri shuri, abagaragariza uko iri shuri ryabayeho kuva mu mwaka wa 1960, uko ryatangiye ari ishuri rya Polisi bisanzwe nyuma riza kugenda rivugururwa mu bikorwaremezo no mu  nshingano kugeza mu mwaka wa 2000 ubwo ryabaga ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda (NPC).

CP Mujiji yeretse abashyitsi ko muri iri shuri hatangirwa amasomo atandukanye kuva ku masomo ahabwa abapolisi biga ikiciro cya Kabiri cya kaminuza kugeza ku masomo ahabwa aba Ofisiye bakuru bo mu nzego z'umutekano hano mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afrika.



CP Mujiji yagize ati "Muri iri shuri dutanga amasomo ahabwa abanyeshuri biga ari abapolisi bato bakiga imyaka ine, iyo barangije bahabwa impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (AO) ndetse bagahita baba ba Ofisiye bato bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP). Dutanga n'amasomo y'ibyiciro bitatu ajyanye n'imiyoborere muri Polisi (Career Courses), hari ahabwa  abayobozi ba Polisi ku rwego rwo hasi (Police Tactical Command Course), ahabwa abayobozi ba Polisi ku rwego rwisumbuye (Police Junior Command Course) n'amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru (Police Senior Command and Staff Course)

Yakomeje agaragaza ko kuva iri shuri ryashingwa  hari ba ofisiye bakuru benda kugera kuri 300 barinyuzemo bamwe bahabwa impamyabumenyi y'ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters)  mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane. Kuri ubu hakaba harimo kwiga abanyeshuri b'ikiciro cya 10. Yavuze ko amasomo yose atangwa binyuze mu masezerano y'ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda aho yohereza abarimu bakigisha.

Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda yagaragarije abashyitsi ko iri shuri rinagira uruhare mu iterambere ry'abaturage.

Ati" Iri shuri ritanga akazi ku baturage bo muri aka gace aho kuri ubu dufite abarenga 80 bakora imirimo itandukanye, dukorana n'abaturage ibikorwa biteza imbere Igihugu binyuze mu muganda rusange, tugira ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi aho dutanga ubwishingizi mu buzima, kubakira amazu abatishoboye, gutanga amaraso ndetse tukanakora ubukangurambaga mu baturage ku bintu bitandukanye hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha."

Commissioner of Police Holomo Molibeli n?intumwa ayoboye beretswe ibikorwaremezo biri muri iri shuri n?uko bifasha abanyeshuri kwiga. Twavuga amashuri, isomero, laboratwari,amacumbi, ahakorerwa siporo n'indi myitozo ngororamubiri.

 

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yishimiye amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda ndetse n'ibikorwaremezo bafite. Yavuze ko iri shuri ryujuje ibyangombwa biryemerera kuba ryatanga impamyabumenyi yagaragarijwe ritanga, yasabye abanyeshuri baryizemo, abarimo kuryigamo n?abandi bazaza kuryigamo kuzakoresha neza ibyo bahigira bikazabafasha mu kwishakira ibisubizo by?ibibazo by?umutekano bikigaragara ku mugabane wa Africa.

Ati? Iri shuri nsanze rifite byinshi ryafasha umugabane wacu kuko usibye no kuba ritanga ubumenye rinahuza abapolisi b?ibihugu bitandukanye bakaganira bakungurana ibitekerezo ku bibazo by?umutekano n?ibindi byugarije umugabane wacu wa Africa. Abaryigamo nabasaba kujya baryifashisha mu kwishakira ibisubizo by?ibibazo dufite. Bangejeje ahantu hatandukanye muri iri shuri nitegereza ibikorwaremezo birimo nsanga koko riri ku rwego rwo gutanga impamyabumenyi bambwiye ritaga.?

Kuwa Gatatu tariki ya 25 Kanama uyu muyobozi wa Polisi y?Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli  n'intumwa ayoboye basuye ishuri rya Polisi y?u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).Aha naho yashimye amahugurwa ahatangirwa.

Tariki ya 24 Kanama, Ku munsi wa mbere w?uruzinduko rw?Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho we  n?umuyobozi wa Polisi y?u Rwanda basinye amasezerano y?ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amahugurwa mu bapolisi b?ibihugu byombi, kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru.

Inkuru bijyanye:

IGP Munyuza yakiriye umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n?intumwa ayoboye

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu ishuri rya Polisi, PTS-Gishari