Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa Gatanu tariki ya 17 Kamena

Mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza abakuru b?ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17  Kamena, umuhanda uva kuri Hoteli Serena  kugera kuri Sitasiyo ya essence ya SP uzakoreshwa n?abashyitsi gusa.

Polisi y?u Rwanda irasaba abasanzwe bakoresha uwo muhanda gukoresha indi mihanda kugira ngo bakore gahunda zabo uko bisanzwe, bagakoresha umuhanda uva kuri  SP ugakomeza kuri  Imbuga City Walk, ukanyura  CHUK.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko  Polisi y? u Rwanda  isaba  abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura hagamijwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda."

Uwashaka kumenya amakuru agendanye n?impinduka z?ikoreshwa ry?imihanda yasura imbuga nkoranyambaga za Polisi y?u Rwanda arizo; Twitter, Facebook, ndetse no ku rubuga rwa Polisi y? u Rwanda, akabona impinduka zabaye ku mikoreshereze y?imihanda buri munsi, bityo bikamufasha gupanga ingendo ze, cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.