Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakuru ba Polisi bo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama, yasabye ko hakongerwa ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere, hakihutishwa gusangira amakuru y’iperereza ndetse hakanakoreshwa udushya mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Yabitangaje ubwo yavugaga ijambo nyamukuru ku munsi wa gatatu w’inama y’isuzuma rusange ry’ikorwa ry'ibikorwa bizwi nka ‘Operation Usalama’ yabereye i Kigali, ihuza intumwa ziturutse muri EAPCCO n’Ihuriro ry’Abakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo (SARPCCO).
CG Namuhoranye yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho n'ibikorwa bya Usalama, gukuramo amasomo ku bikorwa byabaye mbere no kurebera hamwe ingamba zatuma ibikorwa bihuriweho birushaho gutanga umusaruro mu gihe kizaza.

Yagize ati: “Kuva Operation Usalama yatangira mu mwaka wa 2013, yabaye urugero rugaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere ndetse n’ibikorwa bihuriweho n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.”
CG Namuhoranye yagaragaje ko muri uru rwego hamaze kugerwaho byinshi birimo gusenya imitwe y’abagizi ba nabi, gutabara abahohotewe cyangwa abagizweho ingaruka n’ibyaha, kugaruza ibintu byinjijwe cyangwa byacurujwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko impinduka zigenda zigaragara mu rwego rw’umutekano zisaba ibihugu kurushaho gukorana bya hafi, gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya, gusangizanya amakuru y’iperereza ku gihe no gukomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abashinzwe kubahiriza amategeko.
Yagize ati: “Umutekano w’ibihugu byacu ushingiye ku bufatanye twubaka no ku byemezo dufata uyu munsi.”
Yanashimiye inzego z’umutekano ziri muri iki gikorwa, inzego z’ubufatanye zo mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku ruhare rwabo mu gushimangira umutekano rusange, asaba abitabiriye inama gutanga inama zifatika zafasha kurushaho kunoza ibikorwa bihuriweho mu gihe kizaza.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa SARPCCO, Madamu Thanyani Gumede, yavuze ko hakenewe uburyo bushingiye ku makuru y’iperereza bwifashisha ikoranabuhanga kandi bukomatanyije inzego zitandukanye mu guhangana n’ibibazo bishya bigenda bivuka by’umutekano.
Yavuze ko imitwe y’abanyabyaha irushaho gukorana no kwagura ibikorwa byayo, ikabyaza umusaruro icyuho kiri hagati y’ububasha bw’ibihugu, bityo bikaba bisaba ibisubizo bihuriweho ku rwego rw’akarere.

Yagize ati: “Umunyabyaha ntiyubahiriza imbibi z’ibihugu byacu; kuki se ibisubizo byacu byagombye kuguma muri izo mbibi?”
Madamu Gumede yavuze ko nubwo ibikorwa bya Usalama bimaze kugera ku musaruro ugaragara, harimo gufata abanyabyaha, kugaruza ibinyabiziga byari byaribwe, gufata ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe, gutabara abahohotewe n’icuruzwa ry’abantu, hakiri ibibazo bigomba gukemurwa birimo kudahuza uburyo bwo gutanga raporo, kutitabira ibikorwa ku rugero rumwe ndetse no kudakoresha bihagije ibikoresho n’uburyo butangwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Yagize ati: “Igikorwa cya Usalama ni cyo gikorwa gikomeye kurusha ibindi byose cyo guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko cyabayeho mu mateka y’uturere twacu. Ni ikimenyetso cy’ibyo dushobora kugeraho iyo duhuriye ku ntego imwe.”
Operation Usalama, ni igikorwa ngarukamwaka gishyigikiwe na Interpol, gihuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo mu bihugu by'Iburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, kikaba kigamije kurwanya iterabwoba, ibyaha byateguwe bikorerwa ku rwego mpuzamahanga no gusenya imitwe y’abagizi ba nabi.


Kinyarwanda
English









