Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Centrafrique: Umuyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye yasuye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU MINUSCA)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama umuyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yasuye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Centre Africa, Bangui (RWAFPU-1).

Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n'umuyobozi w'iri tsinda,Chief Superintendent of Police (CSP) Claude Bizimana yamweretse imbago zose z?ikigo areba imibereho y'ababapolisi n'uko bakora akazi bashinzwe muri kiriya gihugu.

CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n'uko basohoza inshingano zabo, yabasabye gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n'indangagaciro.



Yagize ati "Murasabwa gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko nibyo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n'umuryango w'abibumbye. Bagenzi banyu babanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha."

Uyu muyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye muri Centrafrique yasezeranyije iri tsinda ry'abapolisi b'u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

CP Bizimungu tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo yatangiye inshingano aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y?Umuryango w?Abibumbye (UNPOL) igizwe n?abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA). Umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uyu mwanya CP Bizimungu awusimbuyeho umufaransa witwa General Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

Iri tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri iki gihugu tariki ya 15 Mata uyu mwaka, rigizwe n'abapolisi 140, abagore 30 n'abagabo 110. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n?abapolisi 460 (FPUs) n?abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw?umuryango w?abibumbye (IPOs).