Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Central African Republic :Umunyarwanda kazi yatorewe kuzayobora abapolisikazi bari mubutumwa bw’amahoro

Chief Inspector of Police Antoinette Umuraza  yagizwe umuyobozi uzaba ukuriye abandi bapolisi kazi bari mubutumwa bw’amahoro bakorera muri Central African Republic (MINUSCA).

Chief Inspector Umuraza akaba yatoranyijwe nk’umupolisi kazi uzaba ukuriye abandi muri Central African Republic (CAR) mu gihe  hizihizwaga isabukuru y’imyaka 69 umuryango w’abibumbye umaze ibayeho .Ibi bikaba byarabereye mu mujyi wa Bangui kuri uyu  wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira.

Akaba ari umwe muba Polisi kazi 13 boherejwe   mubutumwa bw’amahoro mu kwezi gushize  muri Central African Republic  na UNPOL  .

Polisi y’u Rwanda kandi ikaba ifite abapolisi 140 bari mubutumwa muri CAR bakora muri serivise zitandukanye .(RWAFPU).

CIP Umuraza yavuze ko bazashyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibindi byaha bifitanye isano naryo ndetse no kurwanya amakimbirane.

Abandi bapolisi ba banyarwanda bakaba bahawe impamya bumenyi z’ishimwe kubera ubunararibonye bagaragaje  hagati y’itariki 7 kugera kuri 12 Ukwakira mu guhagarika ibikorwa by’indenga kamere by’ubugome byaberaga mu mujyi wa Bangui.

Lt. Gen. Babacar Gaye,Uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango wa bibumbye muri CAR, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yagize ati ;” ubukene ,Ibiza ,iterabwoba ,ivangura n’ihindagurika ry’ibihe biri mu bituma Miliyoni z’abaturage bakomeza kugerwaho n’ingaruka hirya no hino ku isi , hakiyongeraho icuruzwa ry’abantu n’ubukungu butifashe neza ku isi.”

Yongeyeho ko iki aricyo gihe cyo gushyira hamwe imbaraga no kugira impinduka muri CAR nka MINUSCA.