Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Central Africa: Umuyobozi w' ihuriro ry'ingabo na Polisi bikorera mu mujyi wa Bangui yasuye abapolisi b' u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri, Brig. Gen Ely M'BARECK ELKAIR, Umuyobozi w'ihuriro ry'ingabo na  Polisi bakorera  mu mujyi wa Bangui Joint Task Force -Bangui (JTFB) bashinzwe kubungabunga umutekano mu mujyi wa Bangui n?intumwa ayoboye basuye itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda 140 bakorera mu Murwa mukuru wa Bangui.

Aba bayobozi bakiriwe n?umuyobozi w?itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda baba i Bangui, Chief Superintendent of Police (CSP) Claude Bizimana.



Brig. Gen Ely M'BARECK ELKAIR yishimiye isuku yabonye mu kigo n?uko abapolisi babayeho anishimira  ibikorwa by?abapolisi b?u Rwanda bya buri munsi.

Mu ijambo yagejeje ku bapolisi bamwakiriye batari bagiye ku kazi yashimye ikinyabupfura n?umusanzu w?abapolisi b?u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu   yashimiye ubuyobozi bwa JTFB   bubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri bikabafasha gusohoza neza inshingano barimo.

Ati? Twishimiye kuba mwafashe umwanya wanyu mukaza kudusura  mukadusangiza ubunararibonye n'ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro n'umutekano.



Ubufatanye n?inama zanyu ni ingenzi kuri twe kuko biri mu bidufasha gusohoza neza ubutumwa twajemo hano.?

Abapolisi b?u Rwanda basuwe uyu munsi ni 140, bagizwe n?abagabo 110 n?abagore 30. Bageze muri Central Africa kuva tariki ya 15 Mata uyu mwaka.

Usibye gucunga umutekano w?abaturage, aba bapolisi b?u Rwanda bakora n?ibindi bikorwa binyanye no kuzamura imibereho myiza y'abaturage.