Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CENTRAFRIQUE: U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw'amahoro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, Polisi y'u Rwanda yasimbuje itsinda ry'abapolisi RWAFPUII-8 ryari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Ku mugoroba nibwo iri itsinda ryageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe riyobowe na Superintendent of Police (SP) Fulgence Furaha wari wungirije Umuyobozi w’iri tsinda mu butumwa bw’amahoro.

Ni itsinda ryari rigizwe n'abapolisi 180 bari bamaze igihe kingana n'umwaka mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, bakaba basimbuwe na bagenzi babo bahagurutse mu gitondo berekeza mu gace ka Kaga-Bandoro, aho bagenzi babo basimbuye bakoreraga.

Commissioner of Police (CP) William Kayitare, mu kubakira yabahaye ikaze, abashimira akazi bakoze ko kubungabunga amahoro no kurinda abaturage b’abasivili.

Yagize ati: ”Tubahaye ikaze mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda, tunabashimira uburyo mwashyize mu bikorwa inshingano zanyu mu gihe cy’umwaka mumaze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye."

SP Furaha yashimiye inyigisho n’inama  bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, mbere yo kwerekeza mu butumwa, avuga ko aribyo byabafashije gusohoza neza  inshingano zo kubungabunga amahoro mu gihugu bavuyemo.

Yagize ati “Gukurikiza impanuro n’inama twahawe nibyo byadufashije gusohoza neza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara, bidufasha kubagarurira icyizere cy’ubuzima.”

SP Furaha yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano; bagize uruhare no mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’umuganda rusange, gutanga amaraso yo gufasha indembe n’ubuvuzi bw’ubuntu ku baturage batishoboye, kugeza amazi meza aho ataragera n’ibindi.

Buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Uretse itsinda RWAFPU II, rikorera Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu, hari andi matsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda arimo abiri; RWAFPU-I na RWAPSU akorera mu murwa mukuru wa Bangui ndetse n’itsinda RWAFPU-III rikorera mu mujyi wa Bangassou uherereye mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’igihugu.