Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, Umuyobozi w?itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique(MINUSCA) yotowe nk?umupolisi w?indashyikirwa w?Ukwezi kwa Nyakanga 2021.
CSP Kanyamihigo ayoboye abapolisi b?u Rwanda 140 bashinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (PSU), abayobozi b?intumwa z?umuryango w?abibumbye baba muri iki gihugu ndetse bakanarinda bimwe mu bikorwaremezo bikomeye byo muri iki gihugu.
Nk?uko bigaragara mu kinyamakuru cya MINUSCA (ECHO de la Police) nimero yacyo ya 30 ku rupapuro rwa 28 (Page 28) yasohotse yasohotse tariki ya 15 Kanama 2021 haragaragara uko CSP Innocent Kanyamihigo n?itsinda ry?abapolisi 140 barimo abagore 22 barimo gusohoza inshingano zabo neza mu gihe gito cy?amezi 3 bamaze bageze muri kiriya gihugu kuva tariki ya 15 Gicurasi.
Baragira bati ? Innocent, Umuyobozi w?itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda bashinzwe kurinda abanyacyubahiro akomeje kubumbatira imiyoborere myiza n?ubunyamwuga biranga itsinda ayoboye. Iri tsinda ryageze mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye tariki ya 15 Gicurasi 2021 rigizwe n?abapolisi 140 harimo abagore 22. Umuhate no kwita ku murimo bashinzwe biranga iri tsinda birifasha kuzuza neza inshingano z?ubutumwa bw?umuryango w?abibumbye barimo muri Repubulika ya Centrafrique, by?umwihariko uburyo bacungira umutekano abanyacyubahiro bigaragaza imiyoborere myiza ye (CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo).?
Ubusanzwe iri tsinda ry?abapolisi b?u Rwanda rifite inshingano zo kurinda intumwa zihagarariye z?umunyamabanga w?umuryango w?abibumbye harimo ahatuye intumwa idasanzwe y'umunyamabanga mukuru w?umuryango w?abibumbye muri Centrafrique. Barinda Perezida w?inteko ishinga amategeko, Minisitiri w?intebe na Minisitiri w?Ubutabera. Iri tsinda kandi rinakora ibindi bikorwa bihuza abaturage n?abapolisi bari mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.
Iri tsinda ry?abapolisi b?u Rwanda bamaze amezi atatu gusa muri iki gihugu kuko basimbuye bagenzi babo tariki ya 15 Gicurasi 2021, mbere y?uko aba bapolisi bajya mu butumwa bw?umuryango w?Abimbye bahabwa impanuro n?abayobozi bakuru muri Polisi y?u Rwanda.
Inkuru bijyanye:
DIGP Namuhoranye yibukije abapolisi bagiye muri Central Africa kuzirikana ko ari abambasaderi b?u Rwanda
Centrafrique: Abapolisi b?u Rwanda 140 basimbuye bagenzi babo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro