Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama umuyobozi w?abapolisi bari mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu n?intumwa ayoboye basuye itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri kiriya gihugu n?abandi banyacyubahiro bahaba (RWAPSU 1-6). Ni uruzinduko rwabereye ahaba abapolisi b?u Rwanda mu Mujyi mukuru wa Bangui.
CP Bizimungu nyuma yo gusura ibice bitandukanye ahatuye aba bapolisi b?u Rwanda yagiranye ibiganiro nabo. Mu ijambo rye yashimye ikinyabupfura kiranga aba bapolisi n?ibyo bamaze kugeraho nk?itsinda, yabasabye gukomeza kurangwa n?ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora neza inshingano zabo.
Ati? Ibikorwa mumaze kugeraho mu mezi atatu gusa mugeze hano bigaragaza ikinyabupfura no gukora kinyamwuga. Turabasaba gukomereza aho kugira ngo mukomeze gusohoza neza imirimo mwajemo muri iki gihugu.?

CP Christophe Bizimungu yasezeranije aba bapolisi b?u Rwanda ko ubuyobozi bushinzwe intumwa z?umuryango z?abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bazakomeza kubaba hafi mu gukemura imbogamizi bashobora guhura nazo zikaba zababangamira mu kazi kabo.
Tariki ya 15 Gicurasi nibwo aba bapolisi b?u Rwanda 140 berekeje mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique gusimbura bagenzi babo nabo bari bamaze yo umwaka bari mu nshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu.

Ubusanzwe iri tsinda ry?abapolisi b?u Rwanda rifite inshingano zo kurinda intumwa zihagarariye umunyamabanga w?umuryango w?abibumbye harimo ahatuye intumwa idasanzwe y'umunyamabanga mukuru w?umuryango w?abibumbye muri Centrafrique. Barinda Perezida w?inteko ishinga amategeko, Minisitiri w?intebe na Minisitiri w?Ubutabera. Iri tsinda kandi rinakora ibindi bikorwa bihuza abaturage n?abapolisi bari mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.
Iri tsinda riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, uherutswe gutorwa nk?umupolisi w?indashyikirwa mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

Inkuru bijyanye:
Centrafrique: CSP Innocent R Kanyamihigo yatowe nk?umupolisi w?indashyikirwa w?ukwezi
Tariki ya 7 Gicurasi 2021 Minisitiri w?Intebe w?Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique, Filimin Ngrebada yashyikirije seritifika z?ishimwe abapolisi b?u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye ryari rishinzwe kumucungira umutekano. Aba bapolisi bari bagize itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda 140 bari bamazeyo umwaka bategereje gusimburwa n?aba bariyo uyu mwaka.
Minisitiri w?intebe wa Centrafrique yashimiye abapolisi b?u Rwanda bamucungira umutekano
Kinyarwanda
English











