Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b'u Rwanda bifatanyije n'abaturage mu muganda rusange

Abapolisi b'u Rwanda bagize Itsinda RWAFPU 3-2 riri mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe,bazindukiye mu gikorwa cy'umuganda.

Ni igikorwa cyaranzwe no gukora isuku, hakurwa imyanda mu muhanda, gutema ibihuru bikikije imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Bangassou no gusukura isoko rya Tokoyo riherereye muri uwo Mujyi.

Mu bandi bitabiriye umuganda harimo; abayobozi ku rwego rw'intara, abakozi b'umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro, abo mu ngabo za Centrafrique (FACA), abapolisi n'abaturage batuye mu Mujyi wa Bangassou.

Madamu Benguerre Pierrette, uyobora intara ya Mbomou, ari nayo Umujyi wa Bangassou uherereyemo, yashimiye abapolisi b'u Rwanda ku bufatanye bagirana n'abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo, asaba abaturage kubifatiraho urugero bakabigira umuco.

Yagize ati: "Iki ni igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye kandi gifasha mu iterambere biturutse mu kwishakira ibisubizo by'ibibazo abaturage bahura nabyo. Mukwiye kugifatiraho urugero ntikirangirire aha, tunashimira abapolisi b'u Rwanda ku bufatanye bagirana n'abaturage mu bikorwa nk'ibi, batirengagije n'inshingano zitoroshye bafite zo kubacungira umutekano."

Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, uyobora itsinda RWAFPU 3-2 yashimiye abaturage ku bufatanye babagaragariza mu bikorwa byo kubacungira umutekano.

Yashimangiye kunga ubumwe, gukunda igihugu no gufatanyiriza hamwe kucyubaka nk'inzira ihamye yo kugera ku mutekano urambye, ashishikariza abaturage gukomeza kugira ubufatanye mu bikorwa by'isuku, isukura no kurengera ibidukikije.

U Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique kuva mu mwaka wa 2014, aho kuri ubu rufite abapolisi bagera kuri 700, bakorera mu matsinda ane.