Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda

Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU 3-2 bakorera ahitwa Bangassou mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA),  bafatanyije n'abaturage gukora umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi.

Witabiriwe n'inzego z'umutekano zirimo abapolisi, abasirikare n'abajandarume muri Centrafrique n'abasirikare bakomoka muri Maroc boherejwe mu butumwa muri iki gihugu.

Muri icyo gikorwa cy'umuganda hakozwe isuku ku muhanda wa Maliko-lépreux hakurwaho n'ibihuru biwukikije no gusibura imiyoboro y'amazi.

Maliko lépreux ni agace gaherereye mu Ntara ya Mbomou mu burasirazuba bw'igihugu, karimo inkambi irindwa n'abapolisi b'u Rwanda.

Umuyobozi w'itsinda RWAFPU3-2, Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza yashimiye

abaturage ubufatanye bagaragariza abapolisi b'u Rwanda mu bikorwa byo kubacungira umutekano.

CSP Munyaneza yabashishikarije gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza nko gusukura aho batuye no gufata neza ibidukikije.