Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU I-9 riri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bafatanyije n’abaturage umuganda rusange wo gusukura isoko rya Sica II, riherereye i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Ni umuganda wakozwe mu rwego rwo guteza imbere isuku, isukura, kurengera ibidukikije no gukangurira abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza no mu kwishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo bahura nabyo.
Kongbo Josias Eric, uyobora 2e Arrondissement, kamwe mu duce 8 tugize umujyi wa Bangui, ari nako isoko rya Sica II riherereyemo, yashimiye uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano.
Yagize ati: “Duhora tuzirikana umusanzu wanyu mu kurinda abaturage mu bihe by'umutekano mucye, by’akarusho mukaba mwongeraho no kudushyigikira mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Yashimangiye ko gufatanyiriza hamwe igikorwa cy’umuganda rusange n’Abanyarwanda ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuzima bwiza bushingiye ku isuku no kurengera ibidukikije, ashishikariza abaturage kuzakomerezaho ntibasubire inyuma.”
Chief Superintendent of Police (CSP) Venant Rubayiza, uyobora itsinda RWAFPU I-9, yashimiye abaturage n’ubuyobozi bwabo ku bufatanye babagaragariza mu kazi kabo ka buri munsi.
Yavuze ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubafasha kuzuza inshingano zo kubacungira umutekano, abasaba gukomeza uyu mubano n’ubufatanye mu bikorwa by’isuku n’iterambere.
Uretse ibikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage, umutwe RWAFPU I-9 ugira uruhare no mu bikorwa by’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage birimo; gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi kwa muganga, gutanga ubuvuzi n’imiti by’ubuntu ku baturage batishoboye no kubagezaho amazi meza.