Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU II-8, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso, mu rwego rwo gufasha ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabereye ku ivuriro ry’itsinda RWAFPU II-8, mu gace ka Kaga Bandoro, mu gihe cy’iminsi ibiri; ku wa Gatanu tariki ya 9 no ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare, cyitabirwa n’abapolisi b’u Rwanda bagize iri tsinda n’abandi bapolisi b’u Rwanda badakorera mu matsinda (IPOs) bakorera muri ako gace.
Dr. Daran Yadakpa Armand, uhagarariye ishami rishinzwe gutanga amaraso mu bitaro by’akarere ka Kaga-Bandoro, yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku gikorwa cyiza cyo kurokora ubuzima bw’abarwayi.
Yashimangiye ko ari igikorwa cy’ubumuntu, gifite ireme kandi kizagira uruhare rufatika mu gufasha abahuye n’impanuka, abagore batwite, abana bahura n’ikibazo cyo kubura amaraso n’abarwaye malariya.
Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa, uyobora itsinda RWAFPU II-8, yavuze ko ari igikorwa kizakomeza, ashimira ubufatanye bagirana n’abaturage ba Kaga-Bandoro.
Yagize ati: "Iki ni igikorwa cy’ubukorerabushake cyo kurokora ubuzima bw’abarwayi. Ni igikorwa cy’urukundo kandi nk’abapolisi b’u Rwanda by’umwihariko, twumva ko buri wese ashobora gukenera amaraso, ari nayo mpamvu ari umuco ugomba kuranga buri wese ufite umutima utabara.”
Itsinda RWAFPU-II kuva ryakoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Kaga-Bandoro mu Ntara ya Nana-Gribizi iherereye mu Majyaruguru y’igihugu, uretse gucungira umutekano abaturage b’abasivili, rikora n’ibikorwa bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo; Umuganda rusange wo gusukura umujyi, gutanga amaraso no gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage batishoboye, binyuze mu bufatanye n’abaturage.