Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bakoze umuganda rusange

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama, Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange wabereye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibikorwa by’Umuganda rusange byitabiriwe n’amatsinda abiri y’abapolisi; RWAFPU1-10 rikorera mu Murwa Mukuru Bangui n’itsinda RWAFPU3-2 ribarizwa mu Mujyi wa Bangassou uherereye mu Ntara ya Mbomou, mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Centrafrique.

Mu murwa mukuru Bangui, umuganda rusange wabereye mu gace ka 4e Arrondissement, kamwe mu turere tugize Umujyi wa Bangui, aho abapolisi bafatanyije n'abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye, abaturage ndetse n’abagize inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu, bakoze igikorwa cy’isuku, bakuraho imyanda inyanyagiye mu muhanda, banatema ibihuru biwukikije.

Abapolisi bagize itsinda RWAFPU1-10 kandi batanze amazi meza ku baturage batuye mu rusisiro rwa Dédengué, mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura muri ako gace.

Madamu Brigitte Andala; Umuyobozi w’Akarere (Mayor) ka 4e Arrondissement, yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku kazi k’indashyikirwa bakora ko gucungira abaturage umutekano n’umutima mwiza babagaragariza by’umwihariko bifatanya nabo mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo.

Yasabye abaturage bo muri aka karere guhora bakora umuganda aho batuye batiganda kandi bakabishishikariza n’abandi kugira ngo barusheho kwimakaza isuku aho batuye.

Mu Mujyi wa Bangassou, umuganda waranzwe no gusukura isoko rya Maliko, rikurwamo imyanda yiganjemo amasashe n’amacupa ya pulasitiki no guharura ibyatsi bikikije umuhanda werekeza ku biro by’intara ya Mbomou.

Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza uyobora itsinda RWAFPU3-2, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda  ku bushake n’imbaraga bagaragaje mu guharanira ubuzima bwiza.

Yagize ati: Ntushobora kugira ubuzima bwiza mu gihe utita ku isuku no kurengera ibidukikije. Dushimira buri wese ubizirikana akifatanya n’abandi mu kubiharanira akora umuganda rusange.”

Yabibukije ko umuganda ari imwe mu nzira zifasha mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo ubwabo, akangurira abatuye Umujyi wa Bangassou kugira umuco wo kujya bawukora kenshi kugira ngo babe mu mujyi usukuye.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubullika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014, aho kugeza ubu rufite abapolisi bari mu butumwa barenga 680.