Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) mu Mujyi wa Bangassou, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare, babyukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange wo gusukura isoko ryo muri uwo mujyi.
Ni umuganda witabiriwe n’abapolisi bagize itsinda RWAFPU-3 hamwe n’abapolisi badakorera mu itsinda (IPOs) bifatanyije n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abapolisi bo muri Centrafrique n’abaturage b’icyo gihugu.
Wateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 ishize hasinywe amasezerano y’amahoro agamije ubwiyunge muri Repubulika ya Centrafrique.
Mu bitabiriye umuganda harimo umuyobozi w’intara ya Mbomou, imwe muri 16 zigize igihugu cya Centrafrique iherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’igihugu, Madamu Pierrette Benguerre, hamwe n’umuyobozi wungirije wa MINUSCA mu Mujyi wa Bangassou, Tonga Hélène.
Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa by’isuku birimo gukura imyanda, amasashe n’amacupa mu mihanda no mu isoko ryo mu Mujyi wa Bangassou.
Madamu Benguerre yashimiye abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri rusange, uburyo bafatanya n’abaturage bo muri Centrafrique mu bikorwa byo kubacungira umutekano, guteza imbere imibereho myiza no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.