Umujyanama mu bya gipolisi wo mu muryango w’Abibumbye (UN) Komiseri Stephen Feller yasuye itsinda ryabapolisi b’u Rwanda (RWA-FPU 1 CAR) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrika tariki ya 11 Nzeri 2015. Uyu mushyitsi yasobanuriwe ku buryo burambuye ibyo abapolisi b’u Rwanda bakora bijyanye n’inshingano zabo muri ubwo butumwa bw’amahoro n’ukuriye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrika ACP Gilbert Gumira.
Komiseri Stephen Feller yari ari kumwe kandi n’umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu biri mu butumwa muri icyo gihugu. Komiseri Stephen Feller yagize ati” Birashimishije cyane kubona abapolisi nk’aba b’u Rwanda muri ubu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu”.Yakomeje avuga ko u Rwanda rwohereza abapolisi b’inararibonye kandi b’abahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Yagize ati: “ Si ukuba baba bafite ubumenyi buhagije gusa, ahubwo baba bafite n’indangagaciro zituma bakora akazi kabo neza”. Ukuriye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrika ACP Gilbert Gumira akaba yaravuze ko bashimiwe kuba bakora neza akazi kabo akomeza avuga ko basabwe gukomeza kwerekana ko bashoboye bagaragaza ubwitange mu kazi hagamijwe ko icyo gihugu cya centrafrika cyagarukamo amahoro n’ituze bisesuye.
Kinyarwanda
English











