Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CECAFA Kagame cup, Police FC yatwaye umwanya wa gatatu

Ku nshuro ya mbere, Police FC ikinnye CECAFA Kagame cup yatwaye umwanya wa gatatu itsinze KCCA penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Jimmy Mbaraga wari wahushije penaliti bakina na APR FC muri ½ yatsinze igitego ku munota wa 34.

Umutoza wa Police FC, Casa Mbungo Andre yasimbuje Kipson Atuheire myugariro Uwacu Jean Bosco wakoze ikosa rikomeye ku munota wa 49 atera umupira mu izamu rye ashaka kurikiza, ugarurwa n’umunyezamu Nzarora Marcel usanga Brian Umony ahagaze neza atsinda igitego.

Byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti, Habib Kavuma wakinnye muri APR FC ateye iya mbere ya KCCA ikurwamo na Nzarora mu gihe iya mbere ya Police FC yinjijwe na Tuyisenge Jacques.

Brian Umony wari wayihushije bakina na Al-Merrikh noneho yayinjije kimwe nka Uwimana Jean d’Amaour wa Police FC.

Tom Masiko wa KCCA nawe wari wayihushije mu mukino ushize yayinjije na Ndaaka Frederick wa Police FC wayihushije bakina na Atletico arayitsinda.

Kasaaga Richard wa KCCA yahushije penaliti ya kabiri muri enye maze Ngendahimana atsinda iya kane, Police FC itwara umwanya wa gatatu ku nshuro ya mbere ikinnye CECAFA Kagame cup.

Mwemere Ngirinshuti yatowe, ahembwa nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.
Police FC yahembwe ibihumbi 10$, isoza aya marushanwa ariyo kipe yonyine idatsinzwe mu minota 90 isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera. Muri ½ yari yasezerewe na APR FC kuri penaliti.